in

Impamvu Bill Gates adashobora kwemera ko umukobwa we ashaka umugabo w’umukene

Mu kwezi gushize, tariki 18/10/2021 umukobwa mukuru wa Bill Gates, Jennifer Gates yasezeranye n’umusore w’umwarabu bari bamaze igihe bakundana witwa Nayel Nassar.

Nyuma yo kumenya iby’ubu bukwe ibinyamakuru byinshi byo hirya no hino ku isi bikaba byarahise byihutira kumenya ubutunzi bw’uwo musore wegukanye umukobwa wa Bill Gates, uzwiho kuba ari umwe mu bagabo batunze amafaranga menshi kuri iyi si, abantu bakaba bari bafite amatsiko yo kumenya umutungo w’umukwe we.

Nkuko ibinyamakuru byakomeje kugenda bibitangaza, uyu Nayel nassar akaba afite ubutunzi bubarirwa hagati ya miliyoni 100 na miliyoni 130 z’amadolari y’amerika nukuvuga arenga miliyari 100 z’amanyarwanda, byumvikana ko nubwo adakize cyane nka Bill Gates, nawe ni umukire wihagazeho.

Ibi rero bikaba bihuye nibyo Bill Gates yari yarigeze kuvuga ko adashobora kwemera ko umukobwa we ashaka umugabo w’umukene. Uyu munsi tukaba tugiye kureba impamvu Bill Gates yavuze aya magambo.

Jennifer Gates n’umugabo we Nayel

Ubwo yari yitabiriye inama yerekeye ishoramari n’icungamutungo, Bill Gates akaba yarabajijwe n’umwe mu bari bayitabiriye niba ashobora kwemera ko umwe mu bakobwa be ashakana n’umusore w’umukene.

Bill Gates akaba yarasubije oya maze niko kuboneraho gusobanurira abari aho itandukaniro riri hagati y’umukire n’umukene.

Mu magambo ye Bill Gates yagize ati: “

Mbere na mbere, mu gomba kumvako gukira Atari kuba ufite amafaranga menshi muri bank.

Ubukungu bwanyabwo nukugira ubushobozi bwo gukora ubukungu.

Dufate nk’urugero: Nk’umuntu utsindiye amafranga menshi muri tombola, kabone nubwo yatsindira miliyoni 100 uwo ntaba ari umukire, uwo ni umukene ufite amafaranga menshi. Niyo mpamvu 90% y’abantu batsindira amamiliyoni muri tombola bahita bonger abagakena mu gihe kitarenze imyaka 5.

Hari rero n’abakire batagira amafaranga.

Urugero: Abenshi muri ba rwiyemezamirimo baba bari mu nzira y’ubukungu, nubwo bwose nta mafaranga baba bafite, gusa kuko baba barikongera ubumenyi bwabo ku icungamutungo ubwo nabwo ni ubutunzi.

Niki gitandukanya abakire n’abakene?

Nubona umwana ufata icyemezo cyo kujya, akabona iyo diplome, ukabona buri munsi ashaka kwiga ikintu gishya, menya ko uwo munut ari umukire.

Nubona umwana utekereza ko ikibazo ari leta, agatekereza ko abakire bose ari abajura, uwo menyako ari umukene.

Abakire baba bumva icyo bakeneye ari ubumenyi no guhugurwa kugirango batangire, naho abakane bo baba bategereje ko abanda babaha amafaranga kugira batangire.

Rero iyo mvuze ko umukobwa wanjye atazagire ashakana n’umukene, simba mvuze amafaranga, ahubwo mba mvuga ubushobozi bwo gushaka ubutunzi.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byiringiro Lague yabatijwe mu mazi menshi ( Amafoto)

Uburyo bworoshye wowe musore wakoresha ukibagirwa burundu inkumi yari yaragutwaye umutima ikuryarya.