in

Uburyo bworoshye wowe musore wakoresha ukibagirwa burundu inkumi yari yaragutwaye umutima ikuryarya.

Niba warabaswe n’urukundo rw’mukobwa utakwitayeho ndetse wanamaze guhitamo inzira y’ubuzima bwe bw’urukundo birumvikana ko ukeneye gufashwa. Ibi tukubwira muri iyi nkuru binafasha umusore ushaka gusiga uwo bakundana kubera impamvu zitandukanye. Mushobora no kuba mwaratandukanye ariko gukomeza ubuzima byaranze neza, uyu munsi turagufasha kumenya uko wabyifasha ukabasha gukomeza urugendo rw’ubuzima bwawe.

1.Ita ku mpano yawe cyane no ku mishinga ufite: Inzira nziza kandi yizewe yo kwibagirwa umukobwa wakunze cyane, ni ugutangira ibintu bishya bizaguhuza ku buryo utazongera kumuha umwanya. Shaka impano yawe maze uyikoreshe uhuge. Ikindi aha ushobora no kwirengagiza n’abandi bantu b’igitsinagore kugira ngo ubanze wiyubake. Jya kwiga cyangwa wige ibintu bishya. Hanyuma y’ibyo byose, funga umutima ubundi ukore ibyo ugusaba.

2.Sibanganya ikiraro cyamukugezaho: Biragoye ndetse binaravunanye ariko birakenewe. Ukwiriye gukomeza imbere. Kwibagirwa umuntu bisobanuye gukomeza ubuzima bwawe kandi birashoboka. Emera ko bibaho wumve ko ukeneye kutongera kumuvugisha.

3.Itekerezeho: Ikintu nanone cyagufasha kumwikuramo ni ukwitekerezaho. Ibi bizatuma umera neza kandi bigufashe kujya mbere. Jya muri resitora wenyine wigurire ibiryo ukunda, urebe filime ukunda,…Kwibagirwa uwo mukobwa bizagusaba kuba nyamwigendaho gato cyane.

4.Sohokana n’abandi bakobwa: Twavuze ko ukwiriye kubirinda ariko mu gihe wamaze kwakira ko yagiye, ushobora gushaka umukobwa muba inshuti cyangwa ugashaka urenze umwe mukajya musohokana, ariko ukirinda kwihuza nabo mu bintu bitari byiza kuko nabyo byazagusigira igikomere mu gihe nabo bagusize kandi wari umaze kubagira inshuti. Ba umunyabwenge. Nta n’ubwo ibi ari byiza ku bahungu bose, ariko nubishobora uzabikore gutyo kuko bizagufasha guhunga uwo ukubabaza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Impamvu Bill Gates adashobora kwemera ko umukobwa we ashaka umugabo w’umukene

Video Clarisse Uwimana yashyize hanze yatumye umufana afata icyemezo gikomeye