in ,

Nyuma y’iminsi 3 gusa, Elon Musk ntakiri umuherwe wa mbere kw’isi

Nyuma y’iminsi itatu gusa yari amaze ariwe muherwe wa mbere kw’isi, umuherwe Elon Musk yasubiye ku mwanya wa kabiri nyuma yo guhomba miliyari 14 z’amadorali mu munsi umwe.

Nkuko ikinyamakuru Forbes gisanzwe gikora intonde zitandukanye cyabitangaje, imigabane ya Elon Musk muri sosiyete ye ikora imodokazikoreshwa n’amashanyarazi yitwa Tesla yahombye 8% bituma uyu mugabo ufite inkomoko muri Afurika ahomba asaga miliyali 13.5 z’amadolari bihita bimugira umukire wa kabiri kw’isi aho ubu umutungo we ubarirwa muri miliyari 176.2 z’amadorali.

Elon Musk yafashe umwanya wa mbere mu baherwe isi ifite kuwa Gatanu w’icyumweru gishize aho yari asimbuye Jeff Bezos, umuherwe akaba nyir’urubuga rucururiza kuri internet rwa Amazon.

Kuri ubu Jeff Bezos niwe muherwe wa mbere kw’isi, akaba afite miliyari 182.1 z’amadorali, aho arusha Elon Musk umukurikiye miliyari esheshatu z’amadorali ya Amerika.

Nubwo Elon Musk yahombye ako kayabo kose, aracyarusha umuherwe wa gatatu kw’isi miliyari zisaga 20 z’amadorali ya Amerika kuko uyu muherwe w’umufaransa witwa Bernard Arnault atunze akayabo ka miliyari 154.6 z’amadorali ya Amerika.

Written by Moïse

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngibi ibihugu byo muri Afurika byazahajwe na SIDA kurusha ibindi ku isi.

Sadate Munyakazi azatanga asaga miliyoni 5 Amavubi natsinda Uganda