in

NdabikunzeNdabikunze YEGOKOYEGOKO

Ibintu umusore wese akwiye guhisha burundu umukobwa bakundana||bishobora kubatanya.

Happy african-american couple having rest at cozy home. Family leisure, lazy weekend and relaxation concept, copy space

Muri ibi bintu tugiye kukubwira urahitamo iby’ingenzi cyangwa byose wige kujya ubikoresha. Ahari muri iyi nkuru urakuramo umuti uvura umubano wawe n’uwo wihebeye.

1.Ntuzatume muganira ku bandi bakobwa.

Mu by’ukuri, umukobwa mukundana ntabwo ashaka kumva amazina y’abandi bakobwa mu matwi ye, uretse kumva inkuru zitandukanye gusa abwirwa nawe. Umukobwa akunda kumva inkuru z’abandi basore gusa.

2.Ntuzigire nkutazi ibyerekeye imibonano mpuzabitsina.

Abasore bamwe ntabwo bazi gukunda, bamwe barakaza abakunzi babo cyane bakanatuma biyanga. Ntuzamwereke ko uzi ibyerekeye imibonano mpuzabitsina cyane ariko ntuzanamwereke ko utabizi.

3.Ntuzabwire umukobwa mukundana ibyerekeye amafaranga ufite.

Uko uzaba ukize kose cyangwa ukennye kose musore wanjye , ntuzabwire umukobwa mukundana uko ikofi yawe ihagaje. Iyo umaze kumubwira uko ikofi yawe ihagaze ahita abyitaho ubundi akabiha umwanya munini cyane. Uwo mukobwa mukundana, ntabwo ashaka ko ukena, rero numubwira uko ikofi yawe ihagaze, ntabwo azongera kugusaba ibintu, ahubwo azahita ashaka abo kubisaba kandi ibi bizatuma aguca inyuma, bikurure ugutandukana.

Ku rundi ruhande uyu mukobwa namara kumenya ibyerekeye ikofi yawe, azakoresha imbaraga zose ngo asesagure amafaranga yawe niba bihuriranye n’uko atagukunda kandi ukaba ufite amafaranga azi neza. Azifata nk’uwarembye maze atume uyakoresha koko. Uyu mukobwa iyo utamwoherereje amafaranga azifata nkaho utamukunda.

4.Ntuzatume abandi bakobwa bakumenya cyane.

Ntuzatume abandi bakobwa bakumenya ngo bakugireho ijambo cyangwa ngo ubabonere umwanya nk’uwo umuha.

5.Ntuzamare igihe kirekire kuri telefoni yawe uvugana n’abandi bakobwa.

Igihe umukobwa mukundana azamenyera ko umara igihe kirekire uri kuvugana n’abandi bakobwa kuri telefoni cyangwa ubandikira, azabyanga , azafuha cyane bimusenye, rero gabanya cyangwa ubihagarike burundu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abagize itsinda rya P-square bapfukamye basaba imbabazi abafana (Amafoto )

Ibyo uyu mukobwa mwiza ufite ubumuga yakorewe n’ababyeyi be biteye agahinda (Amafoto)