in

Ibimenyetso bitandukanye n’ibyo wari uzi bizakwereka ko urwaye SIDA

Ntiwakwiringira ibimenyetso gusa kugirango umenye ko wanduye agakoko gatera sida Virusi itera sida). Kugirango ubimenye neza n’uko wajya kwipimisha kwa mugaga.

Kumenya aho uhagaze ni byiza kuko byatuma ufata ingamba zikwiye kugirango wirinde kwandura cyangwa se utanduza abandi.

Hano twagerageje kubakusanyiriza bimwe mu bimenyetso byakwereka ko waba waranduye n’ubwo bitaboneka kuri buri muntu wese:

Icyiciro cya mbere aricyo cy’ibanze:

Abantu bamwe na bamwe bashobora kugira ibimenyetso bijyanye no kurwara ibicurane, guhera mu byumweru bibiri kugeza ku byumweru bine bamaze kwandura agakoko gatera sida, n’ubwo bamwe batigera barwara muri icyo gihe.

Ibimenyetso by’ibyo bicurane rero bishobora kuba:

– Umuriro

– Gukonja

– Kuzana ibiheri no kwishimagura ku mubiri

– Kubira ibyuya nijoro

– Kubabara mu mitsi mu ngingo

– Kubabara cy kuzana ibisebe muhogo (sore Throat)

– Kunanirwa, cg guhora wumva unaniwe

– Kuzana ibibyimba mu kwaha, mu mayasha, mw’ijosi n’ahandi

Ibimenyetso bizakwereka ko urwaye Sida

Umuriro no kubira ibyuya nijoro

– Kuruha bikabije Guta ibiro byihuta

– Guhorana kandi nta bisobanuro

– Ibibyimba bidakira mu kwaha, mu mayasha ndetse no mw’ijosi

– Guhitwa bidakira, bimara ibyumweru n’ibyumweru

– Ibisebe cyangwa ibibyimba ku munwa, mu kibuno no ku bice byihariye

Ibi bimenyetso nabyo bishobora guterwa n’izindi ndwara, niyo mpamvu kwisuzumisha aribyo byakubwira niba mu by’ukuri waranduye agakoko gatera sida cyangwa se niba waranduye indwara ya Sida, bityo bikaba byatuma ufata ingamba mu kwirinda, cyangwa kumenya uko wabyifatamo ubaye waranduye, ukaba watangira gufata imiti irwanya ako gakoko.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu nzu yabagamo umugabo bita Francois basanzemo ibisasu bibiri (Grenade)

Niwe muntu udashobora guhitanwa n’impanuka uko yaba imeze kose bitewe n’ukuntu ameze mu maso -AMAFOTO