in

Mu nzu yabagamo umugabo bita Francois basanzemo ibisasu bibiri (Grenade)

Ku wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2023, Nibwo mu rugo rw’umuturage ruherereye mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Mushubi mu Kagari ka Cyobe mu Mudugudu wa Gaseke hatahuwe ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa grenades.

Ibi byamenyekanye ubwo abaturage bari mu bikorwa byo gusakambura inzu yari igiye gusenyuka.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Gaseke izi grenades zabonetsemo, Seneza Albert, yavuze ko izi grenades zabonetse ubwo barimo basakambura inzu yari imaze imyaka hafi icumi ntawe uyibamo.

Yavuze ko iyo nzu mu gihe cya Jenoside yabagamo umusirikare witwaga Francois, amakuru akavuga ko yari afite ipeti rya sous lieutant. Akaba yaraje guhungira muri RDC ntiyagaruka mu gihugu.

Yavuze ko mu gihe barimo basakambura iyo nzu, umusore wakuragaho amategura yatunguwe no kubona ibintu bibiri mu gisenge bimeze nk’amacupa, ni uko umukecuru bari kumwe(mushiki w’uwo musirikare) yihutira kubimenyesha umuyobozi w’umudugudu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubi Gasore Jean Claude yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru iby’aya makuru, avuga ko ibyo bisasu byabonetse mu nzu y’umukecuru wari umaze igihe kinini apfuye, igihe barimo kuyisakambura kuko yari ishaje bashaka gukuraho amategura ngo atangirika kandi ikaba yari yubatse mu manegeka.

Ati “ni byo koko kuwa Gatanu ibyo bisasu byaragaragaye mu nzu y’umuturage, ariko amakuru akavuga ko hari umusirikare wa ex-FAR wahabaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 waje guhungira muri Congo, ashobora kuba yarabisize mu nzu y’iwabo mbere yo guhunga.”

Ntakintu cyangwa abantu ibi bisasu byigeze bihungabanya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

RIP! Abakozi bubakaga urwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi bakoze impanuka iteye iteye ubwoba ibatwara ubuzima -AMAFOTO

Ibimenyetso bitandukanye n’ibyo wari uzi bizakwereka ko urwaye SIDA