in

Harmonize yicishije bugufi imbere ya Diamond Platnumz bimuviramo kumuca amazi.

Umuhanzi Harmonize yageregeje kwereka uwahoze ari Boss we Diamond Platnumz ko akimuzirikana cyane ,maze uyu muhanzi aryumaho ntiyagira icyo amusubiza.

Ni mu butumwa Harmonize yacishije kuri Instagram ye aho yashimagije Diamond wamufashije kugera aho ubu ageze ndetse wanamufashije muri byinshi bitandukanye ndetse amwifuriza umwaka mushya muhire wa 2021.

Ubutumwa burebure bwa Harmonize

Harmonize yagize ati “Ndabivuga mbikuye ku mutima, ndagukunda Bro, uyu ni umwaka mushya wa 2021. Warakoze kumpindurira ubuzima”.

Yakomeje avuga ko yabonye zahabu akayikura mu mucanga no mu mwijima w’icuraburindi yari yihishemo. Yongeyeho ko ubu muri Africa by’umuhariko mu Burasirazuba bishimira ko ahari. Yongeye ku mushimagiza avuga ko nawe ibyo yakoze mu gihe bamaranye yabikoze kugira ngo amuheshe agaciro.

Ku ruhande rwa Diamond Platnumz ntacyo yigeze atangaza kuri ubu butumwa, benshi bafashe nko kumusuzugura dore ko mu minsi ishize bateranaga amagambo cyane ndetse bahanganye nk’abakeba. Icyakoze ibindi byamamare n’abakunzi be babutanzeho ibitekerezo bitandukanye.

https://www.instagram.com/p/CJercQQneTY/?igshid=knpcvio702ca

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakobwa gusa: Menya ibintu byoroheje byagufasha gutahura umusore utagukunda ahubwo wishakira ko muryamana gusa.

Jennifer Lopez yatunguye abafana be abiyereka nta birungo yisize(VIDEO)