in

Ese ikipe ya Chelsea yaba igiye kwibikaho Cristiano Ronaldo?

Nk’uko ikinyamakuru kizwi cyane cyo muri Espagne Don Balon kibitangaza ngo Chelsea iri kwihagararaho mu buryo butangaje, kandi butunguranye aho ishaka kwibikaho icyamamare muri ruhago ku Isi Cristiano Ronaldo imuguze miliyoni 120 zama euro.

Amakuru avuga ko nyiri Chelsea, Roman Abramovich ashobora gukoresha umubano we mwiza na Jorge Mendes, kugira ngo arangize amasezerano n’ umukinnyi ukomeye wa Juventus Ronaldo.
Gusa mu cyumweru gishize Radiyo Rossonera ya Milan yavuze ko Ronaldo ashobora kuba avuye muri Serie A kugirango yorohereze umutwaro wa Juventus.

Umuyobozi w’umunyamakuru na Radio Rossonera, Pietro Balzano Prota yanditse ku rubuga rwa twitter mu mpera za Gicurasi ko “amasoko atandukanye” yavuze ko Ronaldo ashobora gutandukana na Juventus muri iyi mpeshyi.

Prota yahise yanditse kuri Twitter igitekerezo nk’iki mu cyumweru gishize avuga ko asanga ibyatangajwe ari “amakuru y’ibihuha”.
Igiciro, kuri buri soko ni miliyoni 120 zama euro, kandi Abramovich bemeza ko yashyize ayo meza kumeza kubihangange bya Turin.

Kuri ubu biravugwa ko kandi ikipe Cr7 yahoze akinamo ,Real Madrid nayo ishishikajwe no kongera kumusinyisha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibizakwereka ko uwo wihebeye ari indyarya ikomeye cyane.

Umwuka mubi hagati ya Zidane na Gareth Bale