Pep Guardiola utoza ikipe ya Manchester City kuri ubu iyoboye urutonde rwa Championat mu bwongereza yatanagje ikintu yifuza kugirango abe yakwize kuzatwara igikombe gusa ariko ntigishoboka.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Pep Guardiola akaba yatangajeko kugirango yizere ko azatwara igikombe cya championat ya  Premier league byasaba ko aba afite ba Fernandinho batatu.
Mu magambo ye Pep yagize ati : “Fernandinho yakora ibintu byose. Ibyo twagezeho ntibyari gushoboka iyo tutamugira. Arihuta, ni umuhanga, azi gukina neza ku mitwe ndetse yanakina ku myanya myinshi. Iyo tuza kuba dufite ba Fernandinho batatu ntakabuza twari kuzatwara igikombe. Ubu rero dufite umwe gusa kandi ni ingirakamaro bikomeye”