Ubuzima
Dore impamvu zitera abantu kurota bivugisha nijoro basinziriye

Kuvuga umuntu asinziriye ni ibintu biba kubantu hafi ya bose kandi ibi biba nyir’ubwite atabizi, kugeza ubu ubushakashatsi bwerekanye ko abantu bangana na 66% baba byibuze barigeze kurota bavuga (kuvuga basinziriye). Gusa abahanga bemeza ko ibi nubwo biba kubantu benshi ngo nta ngaruka bigira ku buzima bw’umuntu ndetse nta n’ubuvuzi na bumwe bikeneye. Icyakora mu gihe uraranye n’umuntu biramubangamira kuko akenshi bimubuza gusinzira.
Ese mu by’ukuri n’iki gituma umuntu arota ari gusakuza?
Inkomoko
Kugeza ubu abahanga ntibaratangaza ikintu nyakuri gituma umuntu arota avuga ariko nanone hari ubushakashatsi bwagaragaje ko ibi bishobora kuba uruhererekane mu miryango, niba biba ku mugabo ugasanga n’umwana abyaye bimubaho. Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Finland bwagaragaje ko impanga zifite iki kibazo cyo kuvuga zisinziriye akenshi usanga zishobora no kugira ikibazo cyo kurara bagenda mu gihe basinziriye. Bigaragazwa ko kandi ababyeyi bagira ikibazo cyo kuvuga basinziriye nabo babyara abana bafite icyo kibazo.
1.Imiti itandukanye umuntu afata
Hari imiti inyuranye umuntu afata ikagira ingaruka ku misinzirire y’uwayifashe. Mwene iyi miti akenshi usanga yaciye intege imikaya igize umubiri, ari nabyo bituma umuntu ashobora kuvugavuga mugihe asinziriye.
2.Ibibazo binyuranye umuntu asanganywe.
Yaba kurara umuntu agenda kandi asinziriye, kurota inzozi mbi, ndetse no kwivugisha umuntu asinziriye, ibi byose ngo bifitanye isano, hari abantu usanga rero ibi ari ibibazo umuntu yifitiye mugihe cy’ubuzima bwe bwose.
3.Kuryama umuntu atinze (kuryama igihe gito)
Si buri gihe ibi bishobora kuba ariko burya nk’abanyeshuri barara biga cyangwa se abantu bafite ibintu bibahuza bigatuma bataryama igihe gihagije usanga abo bahura n’ikibazo cyo kwivugisha basinziriye.
Ese ni gute wabirwanya?
Kugeza ubu nta muti ufatika uzwi wakoreshwa mu kurwanya kurara umuntu avuga. Icyakora abahanga bavuga ko guhindura imyitwarire imwe n’imwe byafasha mu guhangana no kurara umuntu avuga.
Bimwe muribyo harimo kwirinda kurya ibiryo byinshi mu ijoro, harimo kandi kuryama ku buriri butunganyije neza ndetse n’imisego.
Ugomba kwirinda kunywa amakawa mu gihe cy’ijoro. Ukwiye kandi gushyiraho igihe gihoraho cyo kuryama buri munsi kandi ukaryama igihe gihagije.
-
Hanze21 hours ago
Umuhanzi Diamond Platnumz yamaze gukora impinduka mu mazina ye yitwaga.
-
Imyidagaduro19 hours ago
Shaddyboo yahawe inkwenene azira kwigamba ko ariwe watumye Diamond Platnumz amenyekana
-
Imyidagaduro15 hours ago
Umwe mu banyamakuru ba RBA bakunzwe yahishuye impamvu abantu babyibushye batisanzura ku bantu bose
-
inyigisho22 hours ago
Niba urateganya gukora ubukwe zirikana ibi bintu by’ingenzi utazavaho wicuza nyuma.
-
Imyidagaduro10 hours ago
Supersexy yongeye kwibutsa umugabo we ko amukunda cyane aboneraho anamwifuriza isabukuru nziza
-
Hanze13 hours ago
Umukobwa w’Umutaliyani wakundanaga na Eric Omindi yashyize hanze amabanga yabo yose yo mu buriri.
-
inyigisho17 hours ago
Uretse kuba abagabo bagiye gusubira ku gikoma, dore ibindi bintu by’ingirakamaro byo gukora muri guma mu rugo
-
Inkuru rusange11 hours ago
Umudamu yakoze keke zidasanzwe bamwe batangira kumushinja ko ziganisha ku busambanyi.