Connect with us

inyigisho

Amwe mu mayeri umukobwa w’Umunyafurika yakoresha akigarurira umutima w’umuzungu ushaka kumutereta.

Published

on

Muri iyi minsi usanga abakobwa bafite uburanga bo muri Afurika bifuza gushakana n’abagabo b’abazungu baba bafite agatubutse ku buryo usanga bigoye kumenya uburyo umukobwa yakoresha mu gukurura umuzungu bakibanira akaramata. Iyi nkuru iragaruka ku mayeri ashobora gukoreshwa niba ushaka guteretwa n’umuzungu.

1.Twafatanya mu bucuruzi

Umukobwa w’umunyafurika irindi banga yakoresha mu kureshya umuzungu ni ukumusaba ko bafatanya gukora ubucuruzi runaka. Abazungu benshi iyo bahuye n’abakobwa bafite imbata za bizinesi bifuza gukorana na bo bikazarangira babagize abagore kuko baba barahuje.

2.Kubwira umuzungu mukundana ko wakuyemo inda

Gukuramo inda mu gihe cy’amezi atatu abanza warasamye inda y’uwo mukunda bishobora kumubabaza ariko na none akagira icyemezo afata gishobora kuganisha ku byifuzo byawe. Akenshi iyo ubwiye uwo mukundana ko wagize ibyago ugakuramo inda nta kindi akora kitari ukuguhumuriza ndetse akaba yakwemera ibyo umusaba byose kuko aba azi ko wababaye kandi agomba kuguhora hafi.

3.Uzangire umugore

Akenshi iyo umukobwa asabye uwo bakundana ko yamubera umufasha biragora kubihakana n’ubwo kubivuga bisaba imyaka myinshi ariko iyo umukobwa atoboye akabibwira umuzungu nta kabuza arabyemera akamushaka kuko aba abona ko amukunda by’ukuri.

Kugira ngo umuzungu yemere ko muzabana bisaba imyaka myinshi no kwihangana cyane. Hari n’igihe umuzungu abanza akagusaba ko mwabyarana umwana umwe cyangwa se babiri kugira ngo yemere ko mwabana.

4.Kubwira umuzungu mukundana ko umutwitiye umwana

Umukobwa wirabura mu gihe afite umusore w’umuzungu bakundana ashobora kumutega inda, akamubwira ko amutwitiye umwana kabone n’ubwo yaba amubeshya. Bishobora kumuha amahirwe yo gushakwa na wa muzungu kandi nta gahunda yari ihari. Umukobwa icyo asabwa ni ukwihererana umuzungu basanzwe bakundana akumubwira ati ‘Mukunzi ndatwite’.

Aya magambo umukobwa azayabwira umukunzi we nyuma y’igihe kinini bakundana ndetse bananyuzamo bakaryamana. Umuzungu iyo yumvise ko umukunzi we amutwitiye nta kindi akora usibye guhita yemera ko babana nk’umugore n’umugabo cyangwa se akamuha amafaranga yo gukuramo inda. Aha rero umukobwa asabwa kureba kure agahakana yivuye inyuma ko adashobora kwihekura.

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar