inyigisho
Mukobwa mwiza, nyamuneka itondere ibi bintu kuko bishobora gutuma umusore akwanga ugasigara uririra mu myotsi!

Mukobwa burya ni byiza kumenya impamvu zatuma umusore ashobora kugukatira mwakundanaga, akakwanga burundu nyamara wowe utabitekerezaga.Zishobora kuba impamvu nyinshi gusa hano twaguteguriye ibintu 9 bishobora kuba intandaro yo kwangwa n’umusore.
1.Arahuze cyane
Arahuze, n’ibintu bishoboka, ariko wowe ntubyumve. Bishoboka ko akazi ke (niba agafite) kamutwara umwanya munini. Ibi ntibisobanura neza ko afite undi mukobwa ariko abasore bamwe ntibazi guhangana nigitutu cy’akazi ngo babifatanye no kwita ku mukunzi ngo baganire, kumuhamagara, muri macye kuganira n’umukunzi kenshi.
Ibi bishobora kubaho kenshi, kandi iyo bisobanuwe ukabyihanganira ni byiza, urukundo rurakomeza kandi rukanakura, bitabaye ibyo, aragukatira.
2. Ntabwo ari wowe wenyine ahanze ijisho
Icya mbere ugomba kumenya nuko atari wowe wenyine umusore ahanze ijisho, ashobora kuba afite undi muntu akunda cyane nubwo aba yaraguhisemo akagukomeza ku mpamvu ze. Mubihe nkibi, azahora agerageza gukora ibishoboka byose kugirango akomezanye nawe.
Ariko mu buryo butunguranye, ashobora kugarukira wa wundi wundi ahora ahanze ijisho, niba ubyumva, uri amahitamo ya 2, kandi niba amahitamo ya 1 yongeye kuboneka, ntazazuyaza azahita agukatira, cyane cyane iyo hari ikintu, niyo cyaba gito gute, atakwishimiraho.
3.Waramubabaje.
Ugomba buri gihe gusubiramo intambwe zawe mugihe muheruka kuba muri mu mwuka mwiza nuko byari byifashe, kandi ukamenya gusaba imbabazi ku bibi byose waba uzi ko umukorera. Ariko niba ibi bihora bimeze gutya, ibi biganisha ku mpamvu ya 5.
4.Akeneye ubufasha bwawe
Muri icyo gihe arimo kunyura mu kintu tuvuge kitamworoheye, ariko, nyamara, niba umusore akunda umukobwa byimazeyo, ntazigera ashidikanya kukimuganirizaho. Nizera ko umubano ufitanye isano no kubwizanya ukuri. Niba umukunzi wawe yumva adafite umutekano iruhande rwawe – hari umuriro kumusozi – Birashoboka ko ashobora atakwiyumvamo cyane mu rukundo, agahitamo kwihisha munsi yumutaka wa “Sinshaka kugutesha umwanya cyangwa kukubabaza”, niba ushobora kumwisangaho no gutuma yashobora kuvuga ku kibazo afite, uaho uba uri mu rugendo rwiza mu rukundo rwanyu.
5.Ntushobotse
Birashoboka ko ushobora kuba udashobotse kwihanganirwa, uhora mu rujijo kandi ntuzi icyo ushaka. Igihe kimwe ushobora kuba ushaka kuvugana nawe gusa, kuganira nawe cyangwa se gukina nawe, ikindi gihe ugahindukira, bikamunanira kwihangana, nta kabuza amahirwe menshi nuko azagukatira.
6.Ntagukunda
Birashoboka ko yaba ari wowe wagaragaje ko utamwifuza, ariko niba ari Oya, bivuze ko ntagukunda. Na none kandi, hari aho usanga umusore akundana n’umukobwa kugirango yishimishe gusa, cyangwa mushimishanye ariko nta rukundo, bibaho ahanini, hari bamwe mu bakobwa babyemera, nubwo urukundo nyarwo rwashobora kuzamo kuri umwe nyuma.
Muri iki gihe, umusore ntazikuramo umukobwa byoroshye -nubwo urukundo rutariho – abasore bamwe bifuza kubyungukiramo gusa nyuma byahinduka bakarya umunwa.
7.Ntashobora gukunda.
Ku basore bamwe na bamwe, urukundo n’uburebure butagerwaho, ku bandi ni intambara kuba bashobora kwerekana urukundo.
8.Ahari hose ushaka kumukurikirana cyane no kumwinjirira mu buzima bwe bwihariye.
Birashoboka ko umusore yagukatira bitewe nuka wamuhigaga cyane, ushaka kumenya buri kamwe kose ku buzima bwe, umukurikirana hirya no hino. Abakobwa bamwe na bamwe, mu byukuri bakurikirana abasore bakundana cyane, bamwe bashaka kubahamagara buri kanya, ko baganira igihe cyose bishoboka.
9.Kutiha agaciro no kwiyubaha gake
Birashoboka ko atiha agaciro nk’ako yagakwiye kwiha. Abasore bamwe na bamwe bumva ko ntaho bahuriye n’umukobwa bakunda, ko batari ku rwego rumwe. Abasore bamwe bumva batameze neza, kuko bumva batabaye umugabo nyawe k;umukobwa bakunda, cyane cyane ku bijyanye n’ubukungu, bumva ko batabashimisha, bikaba byatuma babakatira, nubwo umukobwa we btacyo biba bimutwaye.
Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa http://yegob.rw/dating
-
Imyidagaduro22 hours ago
Miss Josiane nyuma yo ku muterera ivi akambikwa impeta n’umukunzi we, ibyabo byarangiye gute ?
-
Imyidagaduro20 hours ago
Fiancée w’umuhanzi Emmy aratwika koko! Igitangazamakuru gikomeye ku isi cyatangariye ubwiza bwe
-
Izindi nkuru14 hours ago
Havumbuwe impamvu za slayqueen zisigaye zijya gushakira amaronko i Mahanga zisize abakire hafi yazo
-
imikino18 hours ago
Abakinnyi 11 b’Amavubi bazabanza mu kibuga ku munsi w’ejo mu mukino uzabahuza na Uganda Cranes bamaze kumenyekana
-
Imyidagaduro19 hours ago
Jules Sentore yakoresheje amagambo yuzuyemo urukundo rwa kibyeyi maze yifuriza umukobwa we isabukuru nziza
-
inyigisho18 hours ago
Uziko burya gusomana bigabanya umuvuduko munini w’amaraso mu buriri bikagabanya n’umubyibuho ukabije
-
Inkuru rusange22 hours ago
Umugabo n’umugore baguwe gitumo baterera akabariro mu mudoka ku muhanda.
-
inyigisho13 hours ago
Umukobwa mukundana nakwitwaraho gutya uzakuremo akawe karenge kuko yamaze kukwikuramo arabiguhisha.