in

Dore abakobwa 10 beza cyane kurusha abandi ku isi (AMAFOTO)

Aba bakobwa bashyizwe kuri uru rutonde,ahanini ntibagendeye ku bwiza bwo ku isura gusa ,yego ni beza ariko na none hagenderwa ku kuba hari iterambere bagezeho mu mpande zose z’ubuzima no kuba kandi bazwi.

Bamwe baturuka mu miryango ikize ariko hari n’abandi birwanyeho kugira ngo babe bageze aho bari kuri uyu munsi.

 

1.Duckie Thot

Duckie Thot ni umwana muto ariko utanga ikizere cy’ejo heza, yavutse
ku itariki ya 23 Ukwakira umwaka  w’i 1995 akaba ari
umunyamideli wo muri Australia. Yarerewe ahitwa Melbourne. Ababyeyi be bakomoka muri Sudan y’Amajyepfo gusa
baje guhungira muri Australia.Duckie ntiyahiriwe no gukorera umwuga we w’ibijyanye n’imideli muri Melbourne kuko nyuma yahise yerekeza i New York aho yagiriye  amahirwe  cyane akajya
amurika imideli ya kompanyi zitandukanye harimo: Fenty X Puma, Fenty Beauty, Moschino, Balmain na Oscar de la Renta. Duckie ni we wabaye uwa mbere mu kumurika imideli ya Victoria’s Fashion Show aha hari mu mwaka wa 2018.

2.Deepika Padukone

Si ukuba ari umwe mu bakobwa beza ku isi gusa, ahubwo ni n’umwe mu bakinnyi ba Bollywood bahembwa
agatubutse. Akomoka mu Buhinde akaba azwiho kuba ari mwiza, agaseka neza kandi akanambara neza. Uretse ibi ni umukobwa uhora ahuze nta mwanya wo gupfusha ubusa agira. Afitanye
amasezerano n’ibigo bitandukanye aho abyamamariza ibicuruzwa
nka: Tissot, Vogue na Pepsi.

3.Fan Bingbing

Uyu ni umwe mu bakobwa beza cyane ku isi. Yavutse ku itariki ya 16 Nzeri umwaka w’i 1981. Akomoka mu Bushinwa akaba ari umukinnyi wa filime, umunyamideli, umu producer kuri television ndetse
n’umuririmbyi. Mu mwaka wa 2017 The Time yamushyize ku rutonde rw’abantu ijana bagize uruhare mu kwiteza imbere.

Yanashyizwe kandi ku rutonde mpuzamahanga na Vanity Fair nk’uwambara neza kurusha abandi aha hari mu mwaka wa 2015 na 2016. Uyu mukobwa yamenyekanye cyane ubwo yagaragaraga muri serie  My Fair Princess yacaga kuri television y’u Bushinwa. Mbere yo kugaragara muri iyi filime Fan ntiyari azwi cyane  muri uyu mwuga gusa kuri ubu ni umukinnyi mwiza wananditse izina muri uyu mwuga.

4.Candice Swanepoel

Candice yavutse mu mwaka w’i 1988 akaba akomoka muri Afrika y’Epfo. Azwiho kuba umwe mu bakorana naVictoria’s Secret, yanaje ku isonga ku rutonde rw’abantu 10 bafite umubiri
mwiza. Nk’uko tubikesha urubuga Forbes, umwaka ushize Candice yaje ku mwanya wa 10 nk’umunyamideli uhembwa agatubutse.

5.Taylor Swift

Uyu Munyamerikakazi w’umuririmbyi
ni umwe mu bakobwa bakunzwe cyane ndetse bagiye banagarukwaho muri show biz. Ubutumwa bwe bwinshi abunyuza mu ndirimbo aririmba zinafasha cyane abakobwa n’abagore bigatuma bibona mu
bihangano bye. Yagiye agera kuri byinshi aho yanatsindiye Grammy Awards 7.

6.Katherine Elisabeth Upton

Yavukiye mu mujyi wa Michigan
akaba ari Umunyamerikakazi. Imiterere y’umubiri we ikaba ikurura benshi. Ibi byatumye agenda agaruka ku isonga mu kuba afite uburanga n’imiterere y’umubiri ikurura
benshi nk’uko yashyirwaga ku rutonde n’ibigo bitandukanye bikora ibijyanye n’imideli. Katherine ntiyibeshye ubwo yiyumvagamo kuba umunyamideli kuko n’uko
ateye bibimufashamo.

7.Shailene Woodley

Uyu ni Umunyamerikakazi akaba n’umukinnyi wa Hollywood yavutse ku itariki ya 15 Ugushyingo 1991. Yamenyekanye cyane muri filime izwi nka  Divergent. Atanga ikizere cy’ejo hazaza akaba n’igisobanuro cy’ubwiza, nubwo amaze igihe gito amenyekanye yagiye abona ibihembo bitandukanye harimo icyo yahawe na the Sundane Festival.Shailene  nubwo aribwo agitangira kumenyekana aratanga ikizere mu gihe kizaza cy’uko azagera kuri byinshi.

8.Charlize Theron

Akomoka muri Afrika y’Epfo  akaba yaravutse ari ikinege kuri ubu afite
imyaka 40. Theron ni umukinnyi wa filime, uwagize uruhare mu iterambere rye akaba ari nyina,kuri ubu ni umu star ndetse akaba anahagarariye AOP(African Outreach Program), kandi ari no mu bakobwa bateye imbere muri Hollywood.

9.Alexandra Daddario

Uyu ni Umunyamerikakazi
w’imyaka 29 ni umukinnyi wa filime ndetse n’umunyamideli,si ibi gusa kandi ahubwo ni n’umunyamuziki .Ni umukobwa uri kubaka izina rye yereka buri wese ko ibyo afite birenze ubwiza bugaragara inyuma ku isura.

10.Cate Blanchett

Cate akomoka muri Australia ni umukinnyi wa filime  ni na we uhagarariye ama kinamico muri Melbourne, ku myaka ye 46 uburanga bwe buracyagaragara aho yahawe n’ibihembo bitandukanye harimo Screen Actors Awards.

Src: wisetoast.com

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Vanessa Mdee yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we wamwihebeye(VIDEO)

Dore ubutumwa bw’urukundo wakoherereza uwo ukunda akaryoherwa.