in

Diamond Platnumz yahishuye undi munyamideli ukomeye bari kumwe mu munyenga w’urukundo.

Umuhanzi wo muri Tanzaniya, Diamond Platumz yatangaje ko asigaye akundana n’umunyamideli wo muri Afurika yepfo, witwa Andrea Abrahams.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Wasafi Fm , yavuze ko byamutwaye imyaka icyenda kugira ngo babashe kwiyumvanamo.

Uyu mukobwa, Andrea aherutse kwandika kuri instagram ye ko ahora ashyigikiye Diamond igihe cyose ,arangije ashyiraho ifoto y’intare( nk’uko uyu Diamond akunze kwiyita” Simba”cyangwa se “Intare”.

Diamond ubwo yari kuri Wasafi FM, yagize ati: “Ni intungane(Andrea), aratunganye rwose pe. Azi kubana mu mahoro n’umuryango wanjye kandi ntakunda byacitse.”

Yakomeje agira ati: “Natangiye kumureshya mu 2013, gusa kuva umwaka ushize nibwo twatangiye kwiyumvanamo.”

Amakuru y’uko aba bombi bari mu rukundo aje nyuma y’iminsi mike Diamond avuye muri Afrika yepfo, aho yari amaze ibyumweru bitatu aho yari yagiye gutunganya Album ye agiye gushyira hanze mu minsi mike.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba umukunzi wawe atabasha gusubiza ibi bibazo ntuzemere gushyingiranwa na we.

Abantu benshi bacitse ururondogoro kubera Nicki Minaj n’umuhungu we.