in

Niba umukunzi wawe atabasha gusubiza ibi bibazo ntuzemere gushyingiranwa na we.

Muri iki gihe usanga n’abakundanye igihe gito cyane bahita bakora ubukwe gusa biba byiza gushakana n’umuntu uzi neza byaba akarusho ukabanza kumubaza ibi bibazo kugira ngo umenye neza uwo mugiye kubana.

Ibibazo wabaza umukunzi wawe mbere y’uko mushyingiranwa

1. Unkundira iki? Iki kibazo abakundana bakibazanya bagitangira gukundana ariko ni byiza ko wongera ukabibaza umukunzi wawe mbere y’uko ufata icyemezo cyo gushyingiranwa nawe kuko bituma yifungura ukamenya icyo akwitezeho n’umugambi agufiteho.

2. Ni izihe ntego ufite, witeguye ute kuzijyanisha n’urukundo rwacu?

Iki kibazo kigufasha kumenya niba umukunzi wawe atazagera aho akicuza ko mwabanye ukamenya niba urukundo rwanyu cyangwa gushyingiranwa kwanyu atabibona nk’umuzigo uzamubuza kugera ku ndoto ze.

3. Ubanye ute n’umuryango wawe? Kuba umuntu udashoboye kubanira neza abo mu muryango we byakwereka ko adashobora kuba umugabo/umugore mwiza.

4.Kuki wumva iminsi y’ubuzima bwawe twayimarana? Iki kibazo nacyo gituma umukunzi wawe ahishyura byimbitse uko akubona n’agaciro abona ufite mu buzima bwe.

6. Uzareka urukundo rukomeze rukure? Umuntu wumva agaciro ko gukomeza urukundo anakora uko ashoboye ngo rukomeze rukure.

7. Washobora kwihanganira kubana n’abantu babi? Umuntu udashobora kwihanganira kubana n’abantu babi ntabwo ashobora urugo.

8. Hari ubumenyi ufite ku bubyeyi? Iyo umuntu afite ubumenyi ku mibereho y’ababyeyi byerekana ko mu buzima atewe ishema no kuba umubyeyi ndetse ko yiteguye kubyara no kurera.

9. Uzakomeza gukuza umubano wanjye nawe? Umuntu ukomeza gushimishwa n’ibindi bitadukanye n’inyungu z’urugo agera aho agasenya, umukunzi wawe iyo agusubije ukumva icyo ashyize imbere kitari inyungu z’urugo rwanyu byaba byiza muretse gufata umwanzuro wo gushyingiranwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibanga ushobora kuba utazi ryihishe mu kurya ibitunguru kenshi.

Diamond Platnumz yahishuye undi munyamideli ukomeye bari kumwe mu munyenga w’urukundo.