in

Abantu benshi bacitse ururondogoro kubera Nicki Minaj n’umuhungu we.

Umuhanzikazi w’umuraperi Nicki Minaj yagarutsweho na benshi kubera ifoto yashyize hanze ari kumwe n’umwana w’umuhungu ,bituma bavuga ko yabyaye.

Onika Tanya Maraj uzwi nka Nicki Minaj ni umwe mu bahanzikazi bayoboye umuziki wo muri Amerika by’umwihariko akunzwe cyane mu njyana ya Rap akora dore ko banamwita umwamikazi wayo. Uyu mugore wari umuze igihe mu kiruhuko cya kibyeyi amaze kugaragaza ko yagarutse kandi akiri nka Nicki Minaj wa cyera mbera y’uko abyara.

Nicki Minaj ukomeje gutitiza imbuga nkoranyambaga bitewe n’amafoto ari kugenda agaragaza amenshi yerekana ikimero cye naho andi nayo yifotoza ari kumwe n’imfura ye y’umuhungu yabyaranye n’umugabo we Kenneth Petty.

Uyu muraperi akaba yongeye gutuma abantu benshi bamuvuga nyuma yuko yerekanye ifoto ateruye umuhungu we yahaye akazina ka kabyiniriro ka ‘Papa Bear’. Iyi foto ikaba yatumye abenshi bavuga ko yibyaye dore ko umwana we akomeje gukura asa na nyina cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Diamond Platnumz yahishuye undi munyamideli ukomeye bari kumwe mu munyenga w’urukundo.

Umwana w’imyaka 15 y’amavuko yatawe muri yombi nyuma yo kwereka umwarimukazi ubwambure bwe.