in ,

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze

Ese Ashraf Karekezi yaba ateze kugirana isano na Olivier Karekezi ?

Mu Bubiligi hari umwana w’umunyarwanda ku myaka 20 utanga ikizere cyo kugera kure kandi heza mu mupira w’amaguru ufite izina yiswe n’ababyeyi be rya Karekezi rifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi batandukanye ku isi bumwe bwagiye bugaragaza ko izina ryiza rishobora guhesha umugisha nyiraryo nawe akarangwa n’ibikorwa byiza kandi by’intangarugero.Izina Karekezi ni izina rikomeye mu mateka y’umupira w’amaguru muri Africa bitewe n’umukinnyi wo mu myaka ishize wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” ariwe Olivier Karekezi .

Ibigwi bya Olivier Karekezi 

Karekezi Olivier wari kapiteni w’ikipe y’u Rwanda (Amavubi) yahagaritse burundu kuyikinira nyuma y’imyaka 13 yari ayimazemo kuva mu mwaka wa 2000 kugeza mu mwaka wa 2013.

Karekezi Olivier yari umwe mu bakinnyi bafashije kwandika amateka y’ikipe y’igihugu Amavubi ubwo yitabiraga igikombe cy’afurika (AFCON) bwa mbere mu mateka mu mwaka w’2004 agira n’uruhare runini mu gufasha APR FC gutwara ibikombe byinshi.

Karekezi yahesheje Rayon Sports ibikombe bine ari Umutoza wayo, ahesha APR FC igikombe cya shampiyona inshuro nyinshi n’icy’Amahoro tutibagiwe na CECAFA Kagame Cup incuro eshatu ari umukinnyi akanayifasha kugera hafi muri ½ cy’irangiza muri CAF Confederation Cup mu 2002.

Karekezi yakiniye APR FC kugeza muri 2005, ubwo yerekezaga ku mugabane w’Uburayi mu ikipe ya Helsingborgs IF yo muri Norvège. Iyo kipe yanayigiriyemo ibihe byiza kuko yayikiniye imikino 60 ayitsindira ibitego 18.

Helsingborgs IF yayivuyemo muri 2008 yerekeza muri Hamarkameratene yakiniye imikino 32 akayitsindira ibitego 6.

Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza muri 2011, Karekezi yakiniye Östers IF yo muri Suède imikino 49 atsinda ibitego 6.

Amaze kuva muri Östers IF, Karekezi yagarutse gato mu Rwanda maze akinira APR FC shampiyona ya 2011-2012, nyuma ahita yerekeza muri Tuniziya mu ikipe ya Club Athletic Bizertin .

Karekezi niwe wakiniye Amavubi imikino myinshi kurusha abandi bakinnyi bose bayakiniye, kuko mu myaka 13 yamaze ayakinira (kuva mu mwaka wa 2000 kugeza muri uyu mwaka wa 2013), yakinnye imikino 53, atsinda ibitego 25 bimugira uwa mbere wayatsindiye byinshi.

Ese Ashraf Karekezi yaba azigera agera ikirenge mu cya mukuru we nawe akagira ibigwi bikomeye muri ruhago?

Nyuma y’imyaka 9 Olivier Karekezi ahagaritse gukina umupira w’amaguru , kuri ubu hari undi mwana w’umunyarwanda ufite ababyeyi batuye ,mu Bubiligi witwa Ashraf Karekezi ukinira ikipe yo mu cyiciro cya 3 mu gihugu cy’Ububiligi yitwa  Symphorinois FC.

Benshi mu bakunze Olivier Karekezi wo ha mbere bategerezanyije amatsiko kureba niba koko na Ashraf Karekezi azahesha umugisha iri zina ribitse amateka akomeye mu mateka ya Ruhago by’umwihariko mu Rwanda.

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ruhango: umubyeyi yimanitse mu mugozi ahita yitaba Imana (video)

Abasore umukobwa w’umutima adakwiye kwemera ko bamutereta