in

Bwa mbere Clarisse Karasira avuze aho yahuriye n’umukunzi we|Ikintu gikomeye yamukoreye atazigera yibagirwa.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasobanuye uburyo yahuyemo n’umukunzi we, bitegura kurushinga avuga ko atazibagirwa impano y’imodoka yamuhaye.

Clarisse n’umukunzi we baherutse gusezerana mu mategeko.

Mu kiganiro Clarisse yagiranye na Igihe yavuze ku rukundo rwe na Ifashabayo Sylvain baherutse no gusezerana imbere y’amategeko kubana akaramata.

Uyu muhanzikazi yishimira kuba we n’umukunzi we barahisemo kugira urukundo rwabo ibanga rikomeye bikaguma hagati yabo n’imiryango yabo.

Ati “Ni icyemezo twatangiranye kuko umutware wanjye ntabwo akunda itangazamakuru rwose.”

Uyu muhanzikazi yahishuye ko bwa mbere bahura, bahuriye mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzi Rugamba Cyprien.

Ati “Abantu baribeshya, buriya twamenyaniye mu gitaramo cyo kwibuka Rugamba. Kuko rero ari we wazanye ibitaramo byo kwibuka Kamaliza, twabigize nk’ikiraro cyaduhuje.”

Mu rukundo rwa Clarisse Karasira avuga ko atazigera yibagirwa impano y’imodoka umukunzi we yamuhaye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bari bafite ubwoba bwinshi!Umva ibyo Miss Ingabire Grace yaganiriye na Amanda ku munota wa nyuma ngo bamenye uwegukanye ikamba.

Wa mupasteri wa mbere wirata mu Rwanda bikamubera yujuje etaje ihenze i Kigali|Arashaka kuba umukire wa mbere muri Afurika.