in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Bari bafite ubwoba bwinshi!Umva ibyo Miss Ingabire Grace yaganiriye na Amanda ku munota wa nyuma ngo bamenye uwegukanye ikamba.

Miss Ingabire Grace yatangaje ko ubwo haburaga amasegonda make ngo hamenyekane uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021 ,we na Akaliza Amanda bagiranye ikiganiro gito ariko bisa nk’aho bari banafite ubwoba.

Mu kiganiro yagiranye na RTV, Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace yavuze ko mu kanya gato bamaze baganira bavuze ko rugendo rwabo mu irushanwa banibaza impamvu ari bo babiri bagombaga kuvamo Miss Rwanda.

Ati “ Twari turi kuganira ukuntu twaje mu mwiherero, ukuntu urugendo rwagenze, twibaza ukuntu duhagaze hariya mu bantu bose 20.”

Miss Ingabire Grace kandi yavuze ko we na Akaliza Amanda bateranaga imbara buri umwe yumvisha mugenzi we ko ikamba rishobora kuba irye.

Ati “ Twateranaga imbaraga, tukavuga nyine ndagukunda, uraza gutsinda, ibintu nk’ibyo. Aho twafunze amaso yaravuze ngo reka twitekerezeho.”

Na nyuma y’uko batangaje ko Ingabire Grace ari we wegukanye ikamba, Akaliza Amanda yagaragaje ibyishimo byinshi, ibintu avuga ko byamweretse ko ari inshuti nziza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mucungagereza n’umugororwa bafashwe amashusho batera akabariro,bahise bahura n’uruva gusenya!

Bwa mbere Clarisse Karasira avuze aho yahuriye n’umukunzi we|Ikintu gikomeye yamukoreye atazigera yibagirwa.