Breaking News: Mukunzi Yannick yasinye amasezerano mashya mu ikipe yo muri Sweden

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi ukina mu kibuga hagati, Yannick Mukunzi yongereye amasezerano mu ikipe ya Sandvikens If.

Yannick wasibye shampiyona yose kubera imvune kandi yari ku mpera y’amasezerano, yasinye amasezerano mashya y’imyaka ibiri.

Akimara gusinya Mukunzi Yannick yagize ati: “Ndishimye cyane. Iyi kipe ni nk’umuryango kuri njye.”