Umuhanzikazi w’icyamamare Taylor Swift n’umukinnyi wa NFL Travis Kelce batangaje ko batanze inkunga ya Miliyoni 26 z’Amadolari ya Amerika mu miryango irenga 20 ikora ibikorwa by’urukundo n’ubutabazi. Iyi nkunga yatangajwe n’uhagarariye aba bombi mu gihe hakomeje gukwirakwira amakuru avuga ko bashobora gukora ubukwe muri iyi weekend i New York.
Nubwo amakuru y’ubwo bukwe ataremezwa ku mugaragaro na Taylor Swift cyangwa Travis Kelce, uhagarariye aba bombi yemeje itangwa ry’iyi nkunga, avuga ko izafasha imiryango itandukanye ikora ibikorwa byo gufasha abatishoboye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Taylor Swift na Travis Kelce bakomeje kuba bamwe mu byamamare bikurikirwa cyane ku Isi, haba kubera ibikorwa byabo by’umwuga ndetse n’ubuzima bwabo bwite, ibintu bituma buri gikorwa cyabo gikurura amatsiko y’abatari bake.


