Urubyiruko rwo mu gisekuru kizwi nka Gen Z rukomeje guhindura uburyo abantu babayeho n’ibyo baha agaciro, ibintu abasesenguzi bavuga ko biri kugira ingaruka ku kazi, uburezi, imibanire ndetse n’ubukungu.
Mu gihe ibisekuru byabanje byashyiraga imbere gushaka akazi gahoraho, kugira umutungo no gukurikiza inzira imwe y’ubuzima, benshi mu rubyiruko rwa Gen Z bo bavuga ko bashyira imbere ubuzima bwo mu mutwe, uburambe ndetse no gukora akazi kabaha umudendezo n’ibyishimo kurusha amafaranga gusa.
Iyi myumvire mishya iri no kugaragara mu buryo urubyiruko rufata ibyemezo birebana n’akazi, amashuri, gukoresha amafaranga ndetse n’uburyo bubaka umubano n’abandi. Abasesenguzi bavuga ko nubwo hari abatemeranya n’izo mpinduka, zidashidikanywaho ko Gen Z iri kugira uruhare rukomeye mu guhindura uburyo sosiyete itekereza kubuzima muri rusange.
Ubushakashatsi buherutse bwateye impungenge zimwe munganda zitunganya ibinyobwa bisembuye nyuma yo kugaragaza ko iki kiragano cyagabanyije kunywa kurwego rwo hejuru.
Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere, benshi bemeza ko uru rubyiruko ruzakomeza kugira uruhare mu guhanga udushya no guhindura uburyo abantu bakora, babaho ndetse banategura ejo hazaza.


