in

Blake Lively yasabye Miliyoni $8 za avoka nyuma yo gutsinda Justin Baldoni mu rukiko

Umukinnyi wa filime Blake Lively yasabye urukiko ko Justin Baldoni n’isosiyete ye Wayfarer Studios bamwishyura miliyoni 8 z’Amadolari yakoresheje mu rubanza rwabo rwaturutse ku ifatwa rya filime It Ends With Us. Aya mafaranga arimo miliyoni 7.5 yishyuwe abanyamategeko n’andi arenga ibihumbi 500 y’ibindi bikorwa by’urubanza.

Lively yari yareze Baldoni mu 2024 amushinja ihohotera rishingiye ku gitsina no kugerageza kwangiza isura ye mu ruhame. Baldoni yahakanye ibyo birego maze nawe arega Lively n’umugabo we Ryan Reynolds. Nyuma y’ubwumvikane bwagezweho hagati yabo, umucamanza yemeje ko Lively afite uburenganzira bwo gusubizwa amafaranga yakoresheje yiregura ku kirego cya Baldoni. Icyemezo cya nyuma ku mafaranga azahabwa kiracyategerejwe.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Ubushakashatsi: Gen Z iri guhindura imyumvire n’imibereho byari bimenyerewe n’ibisekuru byabanje

Danny Glover yahishuye ko arwaye indwara ya Alzheimer’s

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO