in

Ni agashya; Umugore wari wasinze yakubise umugono mu rukiko ubwo yari ari kuburana ku byaha aregwa (Amafoto)

Umugore wo muri Kenya yatawe muri yombi azira gutwara imodoka yasinze ndetse akaza no gusinzirira mu rukiko igihe cy’iburana.

Urukiko ruburanisha ibya byo mu muhanda rwa Nairobi rwafunze umugore azira gusinzira mu gihe cy’iburanisha.

Ku wa kane mu gitondo, tariki ya 22 Nzeri, Sharon Oparanya yari yagejejwe imbere y’umucamanza Martha Nanzushi, kugira ngo asubize ku cyaha cyo gutwara ibinyabiziga yasinze.

Akigera mu rukiko yasinziriye ku ntebe maze atangira kugona cyane bituma Umucamanza amusabira gufungwa.

Umucamanza yagize ati: “Tegereza, kuki arimo kugona mu rukiko, uwo ni umuntu uryamye mu rukiko rwanjye?”

Mu gusubiza, urukiko rwategetse ko Oparanya yari yasinze niyo mpamvu yari aryamye mu rukiko. Ati: “Nyiricyubahiro, yasinze niyo mpamvu aryamye mu rukiko.”

Nyuma y’ibyo umucamanza yategetse ko Oparanya ajya gufungirwa muri gereza y’abagore ya Lang’ata kugeza ku wa gatanu ubwo azasubiza ibyo aregwa.

Nk’uko urupapuro rw’ibirego rwashyikirijwe urukiko na DPP rubitangaza, Oparanya arashinjwa ko ku ya 22 Nzeri 2022 saa moya z’umugoroba ku muhanda wa Ngong, umugore wari utwaye Mercedes-Benz yatwaye imodoka anywa inzoga kugeza ubwo ananiwe kuyobora ikinyabiziga yari atwaye.”

AMAFOTO:

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye akayabo Onana arimo kwaka FERWAFA kugirango akinire U Rwanda

Breaking News: Mukunzi Yannick yasinye amasezerano mashya mu ikipe yo muri Sweden