in

Abakinnyi n’abatoza bakubiswe kugeza ubu bari hagati y’urupfu n’ubuzima bahowe impamvu mu Rwanda tutitaho

Amakuru y’inshamugongo aturuka mu Ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Colombia ni uko  yahuye n’akaga gakomeye ubwo abafana bayo 1,400 bayiteye mu kibuga bakubita abakinnyi babo n’abatoza bakenda kubicira mu kibuga.

Deportivo Cali, isanzwe iri ku mwanya wa nyuma muri Categoria Primera A ya Colombia,yari yerekeje kuri Estadio Doce de Octubre guhangana n’ikipe ya Cortulua kuwa gatatu w’iki cyumweru.

Ikipe ya Cortulua yari mu rugo yatsinze ku munota wa 20 w’umukino igitego gitsinzwe na Wilder Guisao hanyuma Feiver Mercado ashyiramo ikindi cyabahesheje amanota atatu kuri penaliti.

Ubwo byari ku munota wa 81 umukino wahagaritswe ubwo itsinda rinini ry’abafana bisutse mu kibuga.

Agatsiko k’abantu bagera ku 1400 binjiye mu kibuga abenshi muri bo bakaba bari abafana ba Deportivo Cali – batangira gutuka no gukubita abakinnyi n’abatoza.

Umusifuzi na benshi mu bakinnyi bahunze ariko bamwe bafashwe n’abafana barakubitwa biratinda.

Deportivo Cali yashyize ahagaragara itangazo risaba abayobozi b’inzego z’ibanze kugira icyo bakora kugira ngo ibintu nk’ibi bitazongera kubaho mu gihe kiri imbere.

Rigira riti: “Umuryango wa siporo wa Cali, Komite Nyobozi, Perezida Luis Fernando Mena, Abakozi babigize umwuga, abayobozi n’abakozi bamaganye byimazeyo igitero, ihohoterwa n’ubugome ikipe yacu yahuye nabwo mu mukino waduhuje na Cortulua.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Mukunzi Yannick yasinye amasezerano mashya mu ikipe yo muri Sweden

Inkuru nziza ku bakunzi ba Patient Bizimana n’abanya-Rwanda muri rusange