Umukinnyi wa filime ndetse n’umuharanira uburenganzira bwa muntu, Danny Glover, yatangaje ko arwaye indwara ya Alzheimer’s, indwara igenda yangiza ubushobozi bwo kwibuka no gutekereza. Uyu mukinnyi wamamaye cyane muri filime Lethal Weapon yavuze ko yasuzumwe iyi ndwara mu myaka itatu ishize.
Mu kiganiro yahaye People na Today, Glover yavuze ko kugeza ubu ataremera neza uko ubuzima bwe bwahindutse, nubwo hari ibihe akibasha kwibuka ibintu byinshi. Yagize ati: “Hari ibyo nkiri kwibuka neza, ariko hari n’ibindi ntazigera nibagirwa.”
Danny Glover azuzuza imyaka 80 ku wa 22 Nyakanga 2026. Mu rugendo rwe rwa sinema yegukanye ibihembo byinshi, harimo Oscar y’icyubahiro mu 2022, ndetse yanabaye Ambasaderi w’Ubushake bwiza w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Iterambere (UNDP), aho yibanze ku kurwanya ubukene, indwara no guteza imbere ubukungu.



