in

Nyuma y’Imyaka itanu acecetse, hari ikintu kidasanzwe Queen Cha ateguriye abakunzi be

Nyuma y’igihe kigera ku myaka itanu atumvikana mu muziki nk’umwuga, umuhanzikazi Mugemana Yvonne, uzwi cyane nka Queen Cha, ashobora kuba ari mu myiteguro yo kongera kwinjira mu ruhando rw’umuziki nyarwanda.

Aya makuru yashimangiwe na mugenzi we Marina, watangaje ko bamaze gukorana indirimbo nshya kandi ko Queen Cha na we yiteguye kongera gukora umuziki nyuma y’igihe kirekire adashyira hanze ibikorwa bishya.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo gutaramira mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyabereye mu Karere ka Ngoma ku wa 27 Kamena 2026, Marina yavuze ko umubano afitanye na Queen Cha utigeze uhungabana, ahubwo wakomeje gukomera n’ubwo uyu muhanzikazi yari amaze imyaka adakora umuziki.

Yagize ati: “Ni inshuti yanjye magara. Ni mukuru wanjye, ndamukunda cyane. Indirimbo yanjye na Queen Cha izaza vuba. Kandi icyo nzi neza ni uko na we agiye kugaruka.”

Aya magambo ni yo ya mbere agaragaje mu buryo bweruye ko Queen Cha ashobora kuba ari gutegura kongera gusubira mu muziki, ibintu byakiriwe neza n’abakunzi be bari bamaze igihe bibaza igihe azongera kumvikana.

Queen Cha yatangiye umuziki mu 2011, aza kumenyekana binyuze mu ndirimbo zakunzwe zirimo “Windekura”, “I Promise” yakoranye na Social Mula, “Icyaha Ndacyemera”, “Uwo Ni Njye”, ndetse n’izindi zamugize umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu Rwanda.

Mu rugendo rwe rw’umuziki yakoreye muri Ibisumizi Label mbere yo kwinjira muri The Mane Music, aho ibikorwa bye byarushijeho gutera imbere. Mu 2021 yatandukanye na The Mane, nyuma yaho ibikorwa bye bya muzika biraceceka.

Amakuru agaragara ku muyoboro we wa YouTube yerekana ko indirimbo ye ya nyuma ari “Feel Me”, yasohotse ku wa 31 Kanama 2021, bivuze ko hashize hafi imyaka itanu adashyira hanze indirimbo nshya.

Nubwo Queen Cha ubwe ataratangaza ku mugaragaro gahunda yo kugaruka, amagambo ya Marina n’umushinga mushya w’indirimbo bahuriyeho bitanga icyizere ko umwe mu bahanzikazi bagize uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki w’abagore mu Rwanda ashobora kongera kugaruka, ibintu benshi mu bakunzi b’umuziki bategerezanyije amatsiko.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Danny Glover yahishuye ko arwaye indwara ya Alzheimer’s

Amavubi agiye kwitabira irushanwa rya FIFA rizahuza ibihugu 211 ku Isi

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO