in

Byinshi n’ibihuha! Dore ukuri ku ‘Castle’ yavuzwe mu bukwe bwa Taylor Swift

Nubwo hari amakuru yari yakwirakwiye avuga ko Taylor Swift na Travis Kelce bazubaka inyubako imeze nk’igihome (castle) imbere muri Madison Square Garden mu bukwe bwabo, amakuru yizewe yemeza ko ibyo atari ukuri.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru PEOPLE agaragaza ko nubwo nta “castle” izubakwa, imyiteguro y’ubukwe bw’aba bombi yahinduye isura y’iyi nyubako izwi cyane i New York.

Umwe mu batanze amakuru yagize ati: “Nta castle ihari, ariko imbere hasa n’ahantu hihariye cyane. Bashyizemo ibyatsi, amatapi, ibisenge by’imitako (canopies) ndetse n’urubuga (stage), ku buryo hasa neza nk’ahantu habereye ubukwe.”

Undi muntu wa hafi n’aba bombi na we yashimangiye ko amakuru avuga ko hubakwa castle ari ibihuha, agira ati: “Oya rwose, nta castle iri kubakwa.”

Mu minsi ishize, imodoka nini zitwaye ibikoresho byagaragaye zigeza imitako, ibyatsi n’ibindi bikoresho muri Madison Square Garden. Hari n’amasanduku yanditseho amagambo nka “Garden Party” na “Mirror Ball”, ibintu byarushijeho gukurura amatsiko y’abakurikiranira hafi imyiteguro y’ubu bukwe.

Bivugwa ko ku wa 2 Nyakanga 2026 hateganyijwe ibirori bito bizitabirwa n’abatumirwa bake, mbere y’ibirori bikuru bizaba ku wa 3 Nyakanga, bikazitabirwa n’abashyitsi bagera ku 1,000.

Abatumirwa basabwe kuzambara imyambaro ya Black Tie, kandi bazasabwa gusiga telefoni zabo ku muryango kugira ngo ubukwe bugume mu ibanga.

Mu byamamare bitegerejwe muri ubu bukwe harimo Ed Sheeran, Zoë Kravitz, Jack Antonoff, Stevie Nicks, Andy Reid, George Kittle, Graham Norton na Suki Waterhouse, mu gihe amakuru arambuye ku hantu nyirizina ubukwe buzabera yakomeje kugirwa ibanga kugeza ku munota wa nyuma.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Amavubi agiye kwitabira irushanwa rya FIFA rizahuza ibihugu 211 ku Isi

Taylor Swift na Travis Kelce batanze Miliyoni $26 mu bikorwa by’urukundo

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO