in

Amavubi agiye kwitabira irushanwa rya FIFA rizahuza ibihugu 211 ku Isi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 15 (Amavubi U15) igiye kwitabira irushanwa mpuzamahanga rya FIFA Festival, rizahuza ibihugu byose 211 bigize Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), rikaba rifatwa nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere umupira w’amaguru w’abato.

Aya makuru yemejwe na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, ubwo hasinywaga amasezerano y’ubufatanye hagati ya SKOL Brewery Ltd na BK Pro League ku wa Kabiri.

Shema yavuze ko iri rushanwa rizabera muri Azerbaijan mu kwezi k’Ukwakira 2026, rikazahuza amakipe y’ibihugu byose bigize FIFA y’abatarengeje imyaka 15. Yavuze ko u Rwanda na rwo ruzaryitabira, aho ikipe izaruhagararira izatoranywa mu bakinnyi bagaragaje impano muri gahunda ya FIFA Talent Development Scheme (TDS). “Uyu mwaka hazaba icyo bita FIFA Festival izahuza ibihugu 211, abanyamuryango bose ba FIFA. Ubu tugiye gusubira mu bakinnyi bakinnye TDS mu batarengeje imyaka 14 na 16 kugira ngo tubavemo ikipe izajya kuduhagararira ku rwego rw’Isi,” nkuko  Shema yabitangaje.

Yongeyeho ko iri rushanwa ari amahirwe akomeye ku bakinnyi bato b’Abanyarwanda yo kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga, ndetse rikazaba n’umwanya wo gupima aho gahunda yo guteza imbere impano z’abato igeze mu Rwanda. “Turizera ko abazaduhagararira bazitwara neza. Ni na ho hazagaragarira iterambere ry’abakiri bato n’icyo dushaka kugeraho mu mupira w’amaguru.”

Perezida wa FERWAFA yashimangiye ko gahunda yo guteza imbere impano z’abana ikomeje gutanga icyizere, asaba ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu marushanwa y’ibyiciro by’abato kugira ngo u Rwanda ruzabe rufite abakinnyi bazubaka amakipe y’igihugu mu myaka iri imbere.

Yagize ati, “Kuri njye mbona gahunda irimo kugenda neza. Ariko no kugira abana bato bakina shampiyona ni ingenzi cyane kuko ari byo bizatanga abakinnyi beza b’ejo hazaza. Tuzakomeza gushyigikira iyo gahunda haba mu bahungu no mu bakobwa.”

FIFA Festival ni irushanwa rishya ryashyizweho na FIFA rigamije guhuriza hamwe ibihugu byose biyigize, hagamijwe guteza imbere impano z’abana bato no kubaha ubunararibonye bwo guhatana ku rwego mpuzamahanga, mbere y’uko hashyirwaho Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 15.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Nyuma y’Imyaka itanu acecetse, hari ikintu kidasanzwe Queen Cha ateguriye abakunzi be

Byinshi n’ibihuha! Dore ukuri ku ‘Castle’ yavuzwe mu bukwe bwa Taylor Swift

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO