in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Wa mucungagereza n’umugororwa bafashwe amashusho batera akabariro,bahise bahura n’uruva gusenya!

Mu minsi ishize nibwo hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho n’amafoto y’umucangagereza wateraga akabariro n’umugororwa,ibintu byaje kubagiraho ingaruka mbi nyuma yo kwinezeza.

Aya mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yerekanye uburyo Camera zo mu kigo cya Ncome muri Afurika y’Epfo zafashe umucungagereza w’umugore wubashywe asambana n’umugabo ukuze ufungiye muri icyo kigo ntiyavuzweho rumwe.

Icyo gihe Ishami rishinzwe serivisi zishinzwe ubugororangingo ryatangaje ko biteye isoni nyuma yo kubona amashusho kuri interineti yerekana umupolisi w’umugore akora imibonano mpuzabitsina n’umugororwa.

Nyuma y’ibi, amakuru yavugaga ko uyu mugore yiyahuye agapfa kubera isoni n’ikimwaro yatewe n’ibyo yakoreye imbere ya Camera z’ikigo cy’imfungwa n’abagororwa yakoreragamo cya Ncome Kwa Zulu Natal.

Ishami rishinzwe imfungwa n’abagororwa ryamaganye ibirego bivuga ko umukozi ushinzwe amagereza wafashwe asambana n’umugororwa ko yamaze kwiyahura, bavuga ko bitabayeho akaba agihumeka usibye kuba yahungabana kubera ibyo yakoze bigayitse.

Bati: “Tugomba kandi gukuraho amakuru y’ibinyoma yakwirakwijwe ko uyu muyobozi yiyahuye; ntabwo ari byo; aracyariho gusa yarahungabanye cyane”.

Ibyo bakoze biteye isoni.

Icyakora, umwe mu bagize umuryango wa hafi y’uyu muryango, avuga ko uyu mugore akaba n’umuyobozi wa gereza yagize ikibazo cy’ihungabana rikomeye ndetse akaba agifite isoni n’ikimwaro kinshi  ikindi ngo nyuma y’ibyabaye kandi umugabo we akaba yarafashwe agatabwa muri yombi nyuma yo gushaka kwica uyu mugore we wamusebeje ku karubanda akora ibiteye isoni.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yasazijwe n’umujinya nyuma yo gusanga umukunzi we yaramwise “Rutwe” muri telefone yamuguriye.

Bari bafite ubwoba bwinshi!Umva ibyo Miss Ingabire Grace yaganiriye na Amanda ku munota wa nyuma ngo bamenye uwegukanye ikamba.