in

Bamenya ashyize hanze ubuzima bushaririye yanyuzemo|Burya ngo yavukiye mu muryango ukize| Isi ni gatebe gatoki.

BAMENYA atangaza ko yaciye mu buzima busharira kandi yaravukiye mu muryango wifashije, ngo hari ubuzima mpamo akina muri film ariko ntabwo yigeze aba umukozi wo mu rugo nk’uko benshi babitekereza.

Bamenya akina ari umukozi wo murugo kwa Kanimba

Mu kiganiro the choice uyu mukinnyi umaze kumunyekana mu Rwanda yari yitabiriye nk’umutumirwa yabajijwe ibibazo bitandukanye byerekeye ubuzima bwe, niba koko yarigeze kuba umukozi wo mu rugo kubera ubukene bw’umuryango we.

Asubiza ko yavutse mu muryango wifashije ndetse ko iwabo bari bafite imodoka zirenze ebyiri.

Ati: “Igihe nababwiriye ko navukiye muri famille yifashije nari kuba umukozi wo mu rugo gute? Iwacu twari dufite imodoka rivani ebyiri na gikeri!”

Bamenya avuga ko kubera amateka u Rwanda rwanyuzemo, afite imyaka itandatu yibuka ko iwabo hari ibisigisigi by’imodoka (pieces), agahamya ko ari ikimenyetso cy’uko bari bifashije bityo ko atabaye mu buzima bushaririye kubera ko yavukiye mu muryango ukennye.

Ati: “Kuba umuntu yavukira mu muryango ukomeye ntabwo ari ibyo umuntu yakangisha, nta muntu wakwirata inkovu z’imiringa kuko ushobora kuhasubira ugasanga nta n’ipiyesi ihari cyangwa inzira yanyuragamo imodoka, isi ni gatebe gatoki, Film hafi ya zose (80%) nakinnye ndi umukozi wo mu rugo, ariko sinigeze mba umukozi wo mu rugo n’umunsi umwe mu buzima bwanjye.”

Umunyamakuru yamubajije impamvu ari inzobere mu buzima bushariye, niba yaba yaravukiye mu muryango ukize ariko nyuma bakaza gukena bikaba ngombwa ko aba mu buzima bushaririye akunze gukina nk’inararibonye Bamenya yemera ko yananyuzemo.

Bamenya ati ”Ku myaka itandatu nasanze ubutunzi bw’iwacu bwarashize, biba ngombwa ko banantiza mu yindi famille (umuryango), nageze aho ngaruka aho bwa buzima bwatangiriye kuko nari maze kubona ko hari ibyo ushobora kwirukira uzi ko ari bizima, ugasanga byaragusize udashobora kugendana na byo, kuba mu mateka ashaririye nibyo byiza kugira ngo uzumve icyanga cy’ubuzima bw’amateka aryohereye.”

Yatanze urugero agira ati:

Ushobora kunywa Henesy wavumbye ugiye muri party (mu birori) y’umuntu nusanga kuri buri meza yashyizeho Henesy uzayinywa uko ubishaka ariko nuyigurira ukajya kuyinywera mu rugo wenyine ufite uko uzayinywa n’udukombe unywa ugasinzira, ariko ahandi uvayo ari uko icupa urirangije.”

Bamenya akomeza avuga ko yavuye mu mateka aryohera agatangira asharira akayanyuramo nyuma akisanga mu aryohera ahamya ko arimo ubu, ari na bwo yatangiye kumenya ko iwabo bari bifashije.

Ati: “Ubu nibwo ndi kumva icyanga cy’uburyohe bw’amateka aryohera.”

Nubwo Bamenya ahakana ko yabaye umukozi wo mu rugo, ariko yemera ko mu buzima bushaririyre yanyuzemo hari akazi yagiye akora kagiye kamuha ubunararibonye bw’ubuzima akunze kwisanisha na bwo muri film.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Njd Rumuri
8 months ago

Cyazee 🙏

Eminem yahishuye impamvu ikomeye yatumye atakigaragara mu muziki anavuga kuri Rihanna.

Umubyeyi wiswe na Covid-19 afashe mu kiganza umukobwa we nawe urembye cyane yateye benshi agahinda.