in

Abanyamakurukazi babica bigacika mu Rwanda kubera kugira amajwi yahogoje benshi(AMAFOTO)

Ku maradiyo ndetse n’amateleviziyo anyuranye akorera mu Rwanda hari abanyamakurukazi usanga bakurura imbaga nyamwinshi y’abanyarwanda cyane cyane bigendeye ku majwi yabo, si amaradiyo yose usangaho abanyamakurukazi bafite amajwi akurura benshi muri iki gihugu.

Nicyo gituma hano twabakusanyirije urutonde rw’abanyamakurukazi 5 bafite amajwi meza kurusha abandi banyamakurukazi. Amajwi y’aba banyamakurukazi atuma abantu benshi bakururwa no kumva ibiganiro byabo bityo n’amaradiyo bakorera akumvwa na benshi.

5.Umuhire Rebecca

Umuhire Rebecca niwe uza ku mwanya wa gatanu w’urutonde rwacu rw’abanyamakurukazi bakundwa kurusha abandi hano mu Rwanda. Rebecca akorera igitangazamakuru Isango Star akaba amenyerewe cyane mu kiganiro Isango relax time ndetse na Sunday night show kuri Isango Tv.

4.Anny Lescano Giramata

Anny Lescano Giramata agaragara ku mwanya wa kane w’urutonde rwacu. Anny akorera igitangazamakuru cya RBA by’umwihariko kuri radio MAGIC FM.

3. Michèle Iradukunda (Michou)

Michèle Iradukunda aza ku mwanya wa gatatu w’urutonde rwacu. Michèle, uzwi cyane ku kabyiniriro ka Michou.

2. Antoinette Niyongira

Antoinette Niyongira niwe munyamakurukazi uza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’abanyamakurukazi bafite amajwi meza kurusha abandi hano mu Rwanda. Antoinette akorera igitangazamakuru 102.3 KISS FM akaba amenyerewe mu kiganiro MID DAY gica kuri iyi radio.

1. Sandrine Isheja Butera

Ku mwanya wa mbere hagaragara umunyamakurukazi Sandrine Isheja Butera. Sandrine amenyerewe cyane ku gitangazamakuru 102.3 KISS FM by’umwihariko mu kiganiro THE BREAKFAST SHOW.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho ya Beyonce abyinana n’umuhungu we yashimishije benshi(VIDEO)

Amafunguro ya mbere yagufasha kugabanya ibicece byo ku nda.