Umuryango mugari w’umuramyi Patient Bizimana uri mu byishimo bidashira nyuma kwibaruka umwana wabo w’umuhungu.
Patient Bizimana abinyujije kuri Instagram yanditse ashimana Imana ko yaguye umuryango we ikamuha umwana w’umuhungu.
Ati “Uwiteka yadukoreye Ibikomeye natwe turishimye. Umuryango wanjye na Gentille turashima Imana cyane ku bw’umwana w’umuhungu iduhaye kandi ikaba itugiriye ubuntu bwo kuba mu muryango mugari w’ababyeyi…Ihabwe Icyubahiro.”
Uyu mwana yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho umugore wa Patient Bizimana atuye. Ndetse aba bombi baherutse guhurira i Burayi ari naho bafatiye amafato yo kwitegura kwakira uyu mwana bizwi nka Baby shower.
Patient Bizimana na Gentille Karamira bakoze ubukwe tariki 19 Ukuboza 2021.