in

Abahanzi bakomeye mu Rwanda bakuruye cyane abakobwa muri 2020(AMAFOTO)

Umwaka wa 2020 uragana ku musozo. Hari ahabanzi basoje uyu mwaka bari ku isonga mu bakuruye abakobwa n’abagore ku mbuga nkoranyambaga no mu bihangano byabo. Kuri uru rutonde turareba abahanzi 10 ariko bakoze muri uyu mwaka kuko abatarigaragaje ntabwo bari buzemo.

1.Meddy

Umuhanzi Ngabo Jobert
Meddy ukora injyana ya R&B unafatwa nk’umuhanzi uyoboye muri iyo njyana mu
Rwanda ni umwe mu bakundwa cyane n’abakobwa n’abagore muri rusange. Iyo urebye
ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Instagram ikurikirwa n’abarenga ibihumbi 638 usanga abenshi bagira icyo bavuga ku byo apostinga ari ab’igitsinagore.
Amafoto ye usanga ari muri za telefoni z’abakobwa batari bacye yewe n’abagore bakuze usanga
bamukunda cyane.

Mu bitaramo uyu muhanzi akora yaba hano mu Rwanda n’ahandi usanga
umubare munini witabira uba ari abakobwa. Meddy ufite imyaka 31 y’amavuko yamenyekanye
mu 2007 ariko muri uwo mwaka ni nabwo yakoze igitaramo cye cya mbere. Meddy indirimbo ‘Amayobera’ ni yo yamwaguriye amarembo y’ubwamamare
ariko yari akiga mu mashuri y’isumbuye muri La
Colombière aho yigaga mu mwaka wa nyuma.

Meddy usigaye ujya mu
gitaramo kikitabirwa n’imbaga y’abantu benshi ndetse na tike zigashira mu
ntangiriro, yigeze kujya mu gitaramo azi ko akunzwe birangira hitabiriye abantu
batarenze 20, icyo gihe yari afite indirimbo imwe ‘Ämayobera’. Uyu muhanzi n’ubwo yerekanye
umukunzi we mu mwaka wa 2019 witwa Mimi ntibibuza ab’igitsinagore kumukunda cyane. Meddy
iyo ashyize ikintu kuri Instagram ye usanga abakobwa aribo benshi bagira icyo
bavuga kurusha abandi.

2.The Ben

Mugisha Benjamin
wamamaye nka The Ben na we iyo uvuze Meddy hafi haba hagomba kuza The Ben. Mu
2007 ni bwo Tom Close yafashe ukuboko The Ben amuhesha umugisha wo kwamamara
kugeza ubu aho usanga na we ubwe abyivugira ko Tom Close yamubereye umugisha.
The Ben bitewe n’igihagararo cye, uburyo aremetse ndetse n’ijwi rye biri mu
bimufasha kwigarurira imitima y’ab’igitsinagore batari bacye bakunda bihebuje indirimbo ze.

3.Christopher Muneza

Ku myaka 26 y’amavuko, Christopher ni umwe mu bahanzi bamamaye bakiri bato kubera ijwi rye, imyandikire ye n’ukuntu agaragara.
Uyu muhanzi yaba mu bitaramo akora ndetse n’ibindi bikorwa bye usanga ab’igitsinagore
ari bo benshi bamukunda cyane. Indirimbo ze zuzuye imitoma zinakoreshwa cyane
mu bukwe ziri mu zimufasha kwigwizaho abakobwa benshi. Kuva mu 2012 kugeza ubu
Christopher ari mu bahanzi n’ubundi bakurura abakobwa cyane bitewe n’ukuntu
agaragaraga ndetse n’ijwi rye.

4.Nick Dimpoz

Nick Dimpoz ni
umosore wamamaye mu gukina filime ari na zo zaje kumuha igikundiro. Bitewe n’imiterere
ye (Physical appearance) n’imikire ye muri filime ndetse n’ijwi rye, biri mu bituma benshi bamukunda cyane cyane ab’igitsinagore. Ni umwe mu bakinnyi ba filime bifashishwa n’ibigo by’ubucuruzi.
Usibye kuba akina filime anakora umuziki.

5.Buravan

Yvan Buravan
ubusanzwe yitwa Dushime Burabyo, ku myaka 25 y’amavuko, amaze kuba mu bahanzi bo mu Rwanda bakunzwe cyane by’umwihariko akaba umwe mu bakundwa cyane n’abigitsinagore. Ni umwe mu bahanzi b’abahanga cyane u Rwanda rufite. Buravan afite inzozi ku kuzaba wa muhanzi bavuga
igihugu akaba ari we wumvikana mbere y’ibindi nka Diamond Alkiba ndetse
n’abandi.

6.Andy Bumuntu

Kuri iyi foto umwe ni Pamela Uwicyeza ndetse na Bayera Nisha Keza bigeze kuvuga ko bakunda byasaze Andy Bumuntu nyamara atanabazi. Pamela we yanavugaga ko Bumuntu afite amaso meza n’ijwi ryiza. Uwase Lydia wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018, mu mwaka wa 2018 yareruye avuga ko akunda byo gupfa Andy Bumuntu. Umuhanzikazi Jody na Miss Iradukunda Liliane nabo bigeze gutangaza ko bakunda cyane Andy Bumuntu. Andy Bumuntu ni umwe mu bahanzi bidashidikanwaho bakundwa cyane n’ab’igitsinagore bitewe n’uko agaragara inyuma, ijwi rye, ubuhanga bwe n’ibindi.

7.Cyusa Ibrahim

Cyusa Ibrahim
Murumuna wa Paul Van Haver wamamaye nka “Stromae”, mu gihe amaze
akora umuziki wa gakondo ni umwe mu bafite igikundiro mu b’igitsinagore.
Umuziki we uri mu bikurura benshi bitewe n’imiririmbire ye n’uburyo agaragara. Cyusa
si izina rishya mu muziki nyarwanda; hari abageni yarijije mu bukwe biturutse
ku bihozo yabaririmbiye.

Ni umutaramyi wa cyane wisanzuye mu Kinyarwanda akaba
umuhanzi watwawe n’injyana Gakondo. Yabonye izuba ku wa 13 Nyakanga 1989. Ni mwene Rutare Pierre,
se w’umuhanzi w’umubiligi “Stromae” usigaye ubifatanya no kumurika imideli.
Stromae avuka kuri nyina w’Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver mu gihe Cyusa
avuka kuri nyina w’umunyarwandakazi.

8.Yverry

Rugamba Yverry umaze
kumenyekana nka Yverry yamenyekaniye ku ndirimbo ‘Uragiye’ ari nayo yamwaguriye
amarembo y’ubwamamare. Uyu musore ajya ashyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga
akavugisha benshi cyane cyane ab’igitsinagore bitewe n’ukuntu aba agaragara. Gukundwa kwe byashimangiwe n’igihe
yamurikaga umuzingo we ndetse kiri mu bitaramo byitabiriwe cyane. Haje abantu benshi cyane ariko wakwitegreza ugasanga umubare munini ni abakobwa n’abagore-ibisobanuye ko bamukunda cyane.

9.Mbonyi Israel

Israel
Mbonyicyambu uherutse kuzuza ibihumbi 100 by’abantu bakurikira ibihangano bye kuri Youtube, akora indirimbo zo guhimbaza Imana. Ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakundwa
cyane n’abigitsinagore bitewe n’ubuhanga agaragariza mu ijwi rye ndetse n’ukuntu
agaragara. Mu bitaramo bye usangamo umubare munini w’abakobwa n’abagore kurusha uw’abasore n’abagabo. Yavutse ku itariki ya 20/05/1992, muri Repubulika Iharanira Demokarasi
ya Congo (R.D.Congo) mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho bita Uvira. Yageze mu
Rwanda mu 1997.

10.Davis D

Icyishaka David uzwi mu muziki nka Davis D ari mu bahanzi nyarwanda bakundwa cyane n’abiganjemo ab’igitsinagore bitewe ahanini n’uko agaragara inyuma, imiririmbire ye n’imyandikire ye. Ku mbuga ze nkoranyambaga, benshi mu bashyira ibitekerezo ku mafoto aba yashyizeho, niwitegereza neza urasanga ari ab’igitsinagore.

 

Source: inyarwanda 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

AS Kigali irabikoze, igitego cyo hanze kiyifashije gusezerera Orapa United

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yatunguye abatari bake bitewe nibyo yagaragaye akora(AMAFOTO)