in

Abagore bagize itsinda rya Kigali Boss Babes bateranye ingumi bahita batandukana burundu

Mu mwaka ushize wa 2023 nibwo itsinda ryiswe Kigali Boss Babes (KBB) rigizwe na Gashema Sylvie, Bugirimfura Ladouce Muhongayire[Queen Douce], Danis Christelle Igeno Uwase wamamaye nka Christella , Camille Yvette, Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool, Ishimwe Alice uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Alice La Boss , ryashinzwe.

Iritsinda ubwo ryatangiraga, ryavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga , no mu gihugu hose ndetse ikimero cy’abagore barigize cyakururaga abatari bake.  Aba bagore bari barigaruriye imyanya y’imbere mu bitaramo bitandukanye.

Hashize igihe gito iri tsinda ritangiye umwe muribo witwa Isimbi Model yaje kurivamo asimburwa nuwitwa Alice La Boss.

Uyu mugore avamo nibwo umwuka mubi watangiye kugaragara muri iri tsinda, ndetse bivugwa ko yavuyemo abona ko ibyo bakora atazabishobora kandi ko batumvikana, ndetse ko we ari umukristo rero ibyo bakora bikaba bitarahuraga n’imyemerere ye. Gusa we yavuze ko yavuyemo bitewe nuko yababuriraga umwanya.

Uyu mugore amaze kuvamo, itsinda ryakomeje gutsindagira risa nk’irihagaze ku kaguru kamwe,  ndetse umwuka mubi wakomeje kwiyongera muri iri tsinda.

Amakuru ahari avuga ko aba bagore bagiranye amakimbira kumvikana bikanga ndetse bikagera naho bamwe muribo barwana.  Ubwo aya makimbirane akomeye yabaga, bose bafashe umwanzuro wo kubivamo babona ko ibyabo ntakerekezo bifite.

Iri tsinda rya KBB ntagikorwa kihariye ryagira ribarizwamo uretse kumva gusa ngo ni itsinda ry’abajejeta faranga.

Aba bagore mbere bigize kuvuga ko hari ikiganiro kizajya gica kuri Youtube bagiye gukora kigajya kivuga ku buzima bw’abo ndetse n’ubuzima bw’abanya Kigali, gusa nacyo cyaheze mu magambo.

Kuri ubu iritsinda ryamaze gutandukana, buri wese yasubiye mu mirimo ye yakoraga isanzwe, cyane ko benshi muri bo ari ba rwiyemeza mirimo.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yacunze umugore we yagiye guhinga ahita afata murumuna we yiha akabyizi ari kwihimura ku mugore we

Barajyahe ko baje ! Apr Fc yashyize hanze Application ikoreshwa muri telefone ariko kuyikoresha bisa kwigomwa ibirayi