in

Amakuru mashya ku banyeshuri 16 b’i Muhanga bakoze impanuka ubwo bari bagiye gukina imikino y’irushanwa ‘Amashuri Kagame Cup’

Ubuyobozi bw’ishuri rya Saint-Bourget TSS bwatangaje ko abanyeshuri 16 bakoze impanuka tariki 05 Gicurasi 2024, bahita bajyanwa mu bitaro bya Kabgayi none ubu barimo boroherwa usibye umunyeshuri umwe wavunitse imbavu ebyiri.

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Kibangu ubwo abanyeshuri bari bagiye kwitabira imikino y’amarushanwa ya ‘Amashuri Kagame Cup’ i Kabgayi mu Karere ka Muhanga, imodoka barimo ya Hiace yabuze feri irenga umuhanda abana barakomereka bidakabije usibye umwe wavunitse imbavu.

Imodoka yarimo abanyeshuri 16, umwarimu umwe n’umushoferi, bose hamwe bari 19, ariko abenshi nta bibazo bikomeye bagize kuko nk’umushoferi we atigeze ajyanwa no kwa muganga.

Impanuka ikimara kuba, inzego za polisi zahise zihagera zitangira iperereza, zinafasha mu buryo bwo kugeza abo banyeshuri kwa muganga.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rurangiranwa Jimmy Gatete yahishuye ko amanyanga ya Rayon Sports ariyo yatumye imwibikaho ndetse anavuga impamvu atagiye gukina i Burayi

Shaddy Boo yapanze abakinnyi 10 b’ibihe byose mu ikipe y’igihugu Amavubi nyuma yo kutemeranya na Jimmy Gatete wapanze11 b’ibihe byose kuri we