in

Rurangiranwa Jimmy Gatete yahishuye ko amanyanga ya Rayon Sports ariyo yatumye imwibikaho ndetse anavuga impamvu atagiye gukina i Burayi

Rutahizamu wibihihe byose mu ikipe y’igihugu Amavubi, Jimmy Gatete, yahishuye byinshi kubyo abakunzi ba ruhago bamutekerezaho.

Mu kiganiro Jimmy Gatete yagiranye na Radiyo Rwanda mu Rubuga rw’imikino, yahishuye ko nubwo yavuye muri Mukura VS atijwe muri Rayon Sports mu 1997, ariko Murera yakoze amanyanga kugira ngo imwigarurire.

Yagize ati “Hari umuco wari uhari mu Rwanda, iyo ikipe zisohotse zatiraga abakinnyi, bakaza kubafasha. Ni byo bakoze kuri njye, mva muri Mukura njya muri Rayon Sports. Barantiye, nagombaga gusubirayo, noneho navuga ko Rayon Sports yakoze amanyanga, ikoresha amayeri nsigara muri Rayon Sports, byanga ko nsubira inyuma kuko bitwaje ko nasinye ikarita ya CAF mbere y’uko nsinya Licence ya Federasiyo.”

Yakomeje agira ati “Rero bavuga ko iyo uyisinye mbere y’indi, bahita babibara ko uri uw’iyo kipe. Ni uko byagenze ariko ntibyazana ikibazo.”

Gatete yahishuye ko impamvu atakinnye i Burayi ari imvune zamwibasiraga ubwo yabaga ari mu igerageza, ariko yakinnyeho mu Cyiciro cya Gatatu muri Portugal no mu Buholandi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hagaragaye amafoto ya Dogiteri Nsabi wakomerekeye bikomeye mu mpanuka yakoze mu modoka yari kumwe na Bijiyobija – AMAFOTO

Amakuru mashya ku banyeshuri 16 b’i Muhanga bakoze impanuka ubwo bari bagiye gukina imikino y’irushanwa ‘Amashuri Kagame Cup’