in

“Njyewe ndi muzima” Imbamutima za Hakizimana Silas washyinguwe ku wa Mbere maze bukeye ku wa Kabiri agaragara mu ruhame – VIDEWO

Hakizimana Silas wo mu karere ka Ruhango mu murenge wa Bwerankore akomeje kuvugisha benshi nyuma yuko kuri uyu wa kabiri tariki 7 Gicurasi 2024 yagaragaye mu ruhame, kandi ku wa Mbere hari habaye umuhango wo kumushyigura bazi ko yapfuye.

Silas yabuze kwa Gatatu w’icyumweru gishize, ubwo yari yagiye gushaka amaronko maze kubera imvura yaguye ku wa Kane, abo mu muryango we bagejejweho amakuru avuga ko yahitanwe n’imyuzure yatewe niyo mvura.

Ku Cyumweru bumvise ko umurambo wa Hakizimana wabonetse ku bitaro bya Nyanza, ku wa Mbere bajya kumuzana baranamushyingura.

Bukeye bwaho abaturage batunguwe no kubona Silas agenda kandi ari muzima, bamubwiye ko yashyinguwe nawe aratungurwa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi The Ben yasubije umunyamakuru wamubajije ibyo kuba umugore we Pamella atwite

Ese nibyo koko nawe wagiye gutezaho ikibuno ? Abantu batangaye nyuma yo kubona imiterere y’inyuma Mutesi Jolly asigaye afite -Amafoto