in ,

Zlatan Ibrahimovic yongeye kwishongora ku banzi be mu bwiyemezi bwinshi cyane

Zlatan Ibrahimovic ni umwe mu bakinnyi bazwiho kwiyemera cyane kubera uburyo avugamo cyangwa se uburyo yitwara muri rusange. Uretse kuba azwiho kwiyemera cyane Zlatan ni umuntu ukunda gushotorana cyane ku buryo amagambo ye kenshi na kenshi usanga yibasira abantu runaka by’umwihariko abanzi be.

Ku munsi w’ejo rero Zlatan yongeye gushotora abanzi be abishongoraho ku buryo bukomeye yifashishije ifoto yashyize ku rubuga rwa Instagram.

Iyo foto Zlatan yashyize kuri Instagram ye ntago ariwe wari uriho, ahubwo hari handitseho interuro igira iti : “I need new haters the old ones became my fans” bisobanuye ngo “Nkeneye abanzi bashya kuko abo nari mfite bahindutse abafana banjye” ibi rero bikaba ari uburyo bwo kumvikanisha ko niyo waba umwanga bingana iki birangira uhindutse umufana we kubera ubuhanga bwe.

Tubibutse ko mu mikino ibiri gusa Zlatan amaze gukina muri Premier League yabashije gutsinda ibitego bitatu byose, ibi rero byatumye acecekesha abamwitaga umusaza bavugako atazabasha championat y’abongereza.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sat-B РI Love You ft Urban Boys & Aim̩ Bluestone

Ikipe Messi ashobora kwerekezamo nyuma yo kuva muri Barca iratangaje