in

Zlatan Ibrahimovic yavuze amagambo yuzuye ubwiyemezi nyuma yo gutsinda Cristiano na Juventus

Ku munsi w’ejo ikipe ya Ac Milan yatunguye Juventus iyikubita umuzinga w’ibitego bine kuri bibiri (4-2), mu gihe Juve ariyo yari yatangiye ifungura amazamu ndetse ikanagira 2 ku busa. Zlatan Ibrahimovic watsinze igitego cya mbere ya Ac Milan kuri Penalty yaganiriye n’itangazamakuru nyuma y’uwo mukino aho yabvuze amagambo mbenshi yuzuyemo ubwiyemezi bwinshi cyane.

Aganira n’umunyamakuru wa DAZN, Zlatan yagize ati :”Muri iyi kipe ninjye President, nkaba Umutoza ndetse n’umukinnyi byoze icyarimwe, gusa bampembera umwanya umwe gusa. Iyo nza kuba naratangiranye niyi kipe saison yose ntakabuza twari gutwara igikombe cya Shampiyona.

Zlatan akaba yongeyeho ko ntagindutse  iyi shampiyona nirangira azahita sezera mu ikipe ya Ac Milan agashaka ahandi ajya kuba yikinira.

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma telefoni yawe ishiramo umuriro vuba n’uko wabicyemura.

Miss Kalisi Sabrina n’umugabo we bagiye mu kwezi kwa buki ku mazi (Video)