in

Yasabye umugore we ko batera akabariro abyanze aramurasa na we ariyahura

Umuhinzi wo muri Ghana yajyanywe mu bitaro afite ibikomere by’amasasu nyuma yo kugerageza kwiyahura nyuma yo kurasa umugore we azira ko yanze ko batera akabariro.

Charles Soglo, w’imyaka 31, ukomoka muri Adansi Nyakumase mu Karere ka Ashanti yagerageje kwiyahura nyuma yo kurasa Doris Amoah w’imyaka 21 warokotse ntapfe.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Takyi Adansi Fomena, yemeje ko ibyabaye

Ati:“Charles Soglo yirashe amaboko atakaza intoki ebyiri arasa no mu gituza. Umugore we yari yajyanywe mu bitaro ubwo itsinda ry’abapolisi ryageraga aho. Abo bapolisi bajyanye ukekwaho icyaha mu bitaro ”.

Chief Supt Ohene yavuze ko Doris Amoah yahise ajyanwa mu bitaro bya Leta bya New Edubiase kandi ko arìmo kuvurwa.

Yemeje kandi ko Polisi yagaruye imbunda imwe yakoreshejwe mu gukora icyaha, kandi ko Charles Soglo azashyikirizwa inkiko nyuma yo kuvurwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Iyo modoka igendamo abantu bane ntacyo imariye igihugu, RRA iyisoreshe 200%”, amagambo ya Senateri Emmanuel ku mudoka ya Bruce Melody

Ngaya amayeri yagufasha kwiba umukunzi w’abandi