in

Ngaya amayeri yagufasha kwiba umukunzi w’abandi

Ushobora gukunda umuntu ariko ugasanga yarafashwe mbese ukabura uko nawe wamubona kandi wifuza kumugira umukunzi.Muri iyi nkuru turakwereka amayeri yatuma umubona ukamwiba.

Mumenye neza

Niba rwose ushaka kwiba umukunzi w’abandi birasaba ko ubanza kumumenya neza ukamenyana nawe kugira ngo bizakorohere.Bizatuma umenya icyo akunda n’icyo yanga.

Wemeze neza ko azakubera umukunzi koko.

Ntushobora kugendera ku bihe wagiranye n’abandi bakobwa bityo ngo wumve ko bose ari kimwe .Niba umukobwa afitanye ibibazo n’umukunzi we ubungubu ,ashobora kumureka maze akagusanga kuko kenshi na kenshi abakobwa bakunda umuhungu wumva ibyo bashaka.

Tangira kujya umuha impano

Nyuma yo kumenya icyo akunda mutungure umuhe impano.Burya abakobwa bakunda impano.Umwereke ibyiza gusa numwereka ibibi bikwerekeyeho uzaba wihemukiye azahita agucika.

Jya witondera gushyikirana na we

Ntuzice vibe nziza hagati yanyu mwembi.Gerageza gutuma agukumbura kuburyo atakwibagirwa ibyiza umukorera.Mushyikirane binyuze mu nyandiko, guhamagara cyangwa uburyo ubundi buryo bwose bwatuma umugeraho.

Menya impamvu ituma umushaka

Kuki mu by’ukuri ushaka umuntu ufite umukunzi?ese koko uramukunda byukuri?ugomba kumenya neza ko ishyari rituma ushaka kumwegukana.

Jya umwizera kandi ube aho ari

Icyizere ni ngombwa muri buri mubano.Mu gihe mutari kumwe ,kumwizera bizatuma murushaho guhuza.Mu gihe agukeneye cyane ,ube uhari .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yasabye umugore we ko batera akabariro abyanze aramurasa na we ariyahura

Ni ibitaangaza pe! Yakize virusi itera Sida mu buryo butangaje