in

Ya camera benshi bita Sofiya yagonzwe n’imodoka yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga (Amafoto)

Kuri uyu munsi nibwo ku muhanda uva mu Kanogo werekeza Rwandex habereye impanuka aho imodoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser Prado yagonze icyuma cya Polisi gishinzwe gucunga umuvuduko no guhana abarenze ku muvuduko wagenwe n’ibyapa byo mu muhanda iyi abenshi bakunze kwita Sofiya.

Nyuma yuko iyi mpanuka ibaye hagiye havugwa byinshi. Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye bahererekanye amafoto aho bari bafashe ifoto y’iyi Sofiya bakayishyira ku gitanda kugirango berekane ko yarwaye cyangwa se yangiritse ikeneye kwitabwaho.

Abandi bafashe iyi Sofiya maze bayishyira ahantu mu gitaka iruhande rwayo bashyiraho umusaraba mu kwerekana ko yapfuye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi ukuze mu mateka y’umupira w’amaguru yasinyiye ikipe nshya ku myaka 54 y’amavuko

Shaddyboo yashyizeho irushanwa n’ibihembo bishimishije ku muntu uzamwereka ko yujuje miliyoni y’abamukurikira kuri Instagram mbere y’abandi