in ,

Shaddyboo yashyizeho irushanwa n’ibihembo bishimishije ku muntu uzamwereka ko yujuje miliyoni y’abamukurikira kuri Instagram mbere y’abandi

Birazwi ko mu Rwanda Uwimbabazi Shaddia umenyerewe nka Shaddyboo ariwe uza ku mwanya wa mbere mu bantu bakurikiranwa n’abantu benshi ku rubuga rwa Instagram, aho kugeza ubu akurikirwa n’abarenga ibihumbi 970. Hakaba habura abantu bari munsi y’ibihumbi 30 kugirango uyu mudamu yuzuze miliyoni y’abamukurikira kuri Instagram.

Mbere yuko Shaddyboo aca agahigo ko kuba uwa mbere mu Rwanda ukurikiwe na Miliyoni ku mbuga nkoranyambaga, ubu yamaze gushyiraho irushanwa rigamije guhemba umuntu uzuzuza Miliyoni. Akaba yiteguye kumuhemba amadorali 100 cyangwa ibihumbi 100 by’amafaranga yu Rwanda.

Indi Nkuru wasoma: Nakumiro: Umukobwa Yiteguye Kujyana Icyamamare Drake Mu Nkiko Amushinja Gushyira Urusenda Mu Gakingirizo

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, narwo amaze kugiraho abakunzi benshi mu gihe gito, Shaddyboo yagize ati “Concours y’ukwezi Kwambere😘
Umuntu wambere uzafata screenshot ya 1M kuri INSTAGRAM yanjye nzamuha 100$ cga 100kFrw .AGOMBA GUHITA AYI POSTINGA MUNSI HANO muri comment, kugira bidufashe kubona uwatanze abandi . Kandi bigomba kurangirana nuku kwezi .BONNE CHANCE😘”

Benshi mu bamukurikira bakaba bishimiye iki gikorwa maze biyemeza gutsindira aya mafaranga. Tuzakomeza gukurikirana iyi nkuru maze tuzabagezeho uwegukanye iki gihembo.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ya camera benshi bita Sofiya yagonzwe n’imodoka yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga (Amafoto)

Abamotari bashatse gukora impanuka barwara igikebu kubera ikimero cy’umukobwa w’uburanga (Video)