in

Umukinnyi ukuze mu mateka y’umupira w’amaguru yasinyiye ikipe nshya ku myaka 54 y’amavuko

Kazuyoshi Miura, umukinnyi ukuze kurusha abandi mu mateka y’umupira w’amaguru, yamaze kwerekeza muri Suzuka Point Getters avuye muri Yokohama FC yamanutse mu kiciro cya kabiri, nkuko amakipe yombi yabyemeje ku wa Kabiri.

Uyu musaza uri gukina umwaka w’imikino wa 37 nk’umukinnyi wabigize umwuga yagiye muri Suzuka Point Getters yo mu kiciro cya kane mu Buyapani itozwa na mukuru we Yasutoshi Miura.

Kazuyoshi Miura ukunze kwitwa King Kazu azuzuza imyaka 55 y’amavuko mu kwezi gutaha.

Yageze muri Yokohama FC muri 2005, ndetse kuva icyo gihe yakomeje kujya ashyiraho uduhigo tw’imyaka dutandukanye.

Muri Werurwe 2021, yabaye umukinnyi wa mbere ukuze mu mateka y’umupira w’amaguru ku myaka 54 n’iminsi 12 y’amavuko, ni ubwo yakiniye Yokohama FC umunota umwe gusa mu mwaka w’imikino uheruka.

Mu kwezi gushize, Miura yatangaje ko Yokohama FC yashakaga kumwongerera amasezerano ariko akabyanga kuko yashakaga umwanya uhagije wo gukina, ndetse yongeraho ko ashaka gukina umupira w’amaguru kugeza agize imyaka 60 y’amavuko.

Yakiniye ikipe y’igihugu cy’Ubuyapani imikino 89 yose, ndetse yakinnye mu bihugu bitandukanye nka Brazil, Italy, Croatia na Australia mbere yo kugaruka gukina iwabo.

Kazuyoshi Miura yakinnye umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu y’Ubuyapani mu wa 1990, ndetse aza kwamamara ubwo atahamagarwaga mu mikino y’igikombe cy’Isi cyo mu 1998, ni ubwo yari yaratsindiye igihugu cye ibitego 55 mu mikino 89 yaherukaha kugikinira.

Ikindi wamenya n’uko arusha Paris Saint-Germain imyaka itatu, ndetse akangana na Jurgen Klopp utoza Liverpool.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa mwiza ukunda Confy yatunguwe nuko Confy yamusanze mu rugo amuzaniye impano (video)

Ya camera benshi bita Sofiya yagonzwe n’imodoka yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga (Amafoto)