in

Wa mugabo Mbata ari mu byishimo byinshi nyuma yo gusubizwa impeta yari yarambitse Miss akamwanga

Mu minsi yashize twabagejejeho inkuru y’umugabo Mbata wasabaga ko umukobwa yari yarambitse impeta ihenze akaza kumwanga,ko yayimusubiza .Kuri ubu uyu mugabo arimo gushima Imana kuko yabonye impeta ye.

Uyu mugabo aganira na Xlarge TV yavuze ko umukobwa yari yarambitse impeta yamusubije impeta ye,ndetse ngo azayiheraho agurira indi umukobwa barimo gukundana.

Yagize ati:“mwese murabizi uko twinjiza amafaranga bitugoye,murumva amafaranga ibihumbi 150 naguze iyi mpeta nari kuyamurekera?ndishimye cyane yarayinsubije yirwaga ayigendana gusa nzayijyana aho nayiguze bampe ikwiranye n’umukobwa turimo gukundana ,abe ari we nzayambika”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kylie Jenner yerekanye ko ntawe umuhiga mu myambarire(AMAFOTO)

Wa mukobwa wo mu ndirimbo ikinyafu yavuze ko yayigiyemo atazi ibiyirimo