Connect with us

Utuntu n'utundi

Uyu muhinde yavuze uburyo abantu bamutuka batazi ko azi ikinyarwanda|Azi imigani cyane|Byinshi ku buzima bwe.

Published

on

Umuhinde ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda witwa Muhamed yahishuye uburyo abantu bajya bamwitiranya bakamutuka mu kinyarwanda batazi ko abumva , ndetse ahamya ko uretse kuba azi ikinyarwanda azi n’imigani myinshi y’imigenurano.

Uyu muhinde w’imyaka 53 y’amavuko aganira na ISIMBI TV yatangiye avuga ko amaze imyaka myinshi mu Rwanda ko kandi n’abasekuruza be bageze muri iki gihugu cyera cyane.Ati”numva bavuga ko ba sogokuru bageze mu Rwanda hagati ya mu mwaka wa 1908 n’uw’1910,Navukiye I Byumba ndetse nzi ikinyarwanda cyane”

Muhamed avuga ko kandi bafite amasambu menshi mu majyaruguru yu Rwanda, avuga ko afite ubwenegihugu bw’u Rwanda. Yakomeje avuga ko abantu bakunze kumwibeshyaho bazi ko atazi ikinyarwanda, bakamutuka .Ati:”Barantuka bibwira ko nta Kinyarwanda nzi”

Abajijwe niba azi imigani ,yavuze ko azi imigani myinshi y’imigenurano.Ati”biterwa n’ikiganiro turimo ,ariko njyewe iyo nshaka kuzimiza umuntu simubwira ibintu mu buryo bwa direct,nkoresha imigani cyane.”Burya kwambara ikanzu si uko uri padiri”.

Muhamed yasoje ikiganiro abazwa gusubiza bimwe mu bisakuzo binyuranye bya Kinyarwanda gusa ntiyabashije kubitahura.

Reba video irambuye y’ikiganiro cya Muhamed ku Isimbi Tv

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar