in

Umunyarwandakazi Fofo Dancer yavuze uburyo bamwita indaya kubera imibyinire ye idasanzwe.

Umunyarwandakazi Fofo Dancer wamenyekanye mu mibyinire idasanzwe aho yamenyekanye mu tubyiniro n’imbyino z’ahantu h’ibanga “online” yavuze ko abantu benshi bamwita indaya bitewe n’imibyinire ye.

Uyu Fofo Dancer aganira na Inyandarwanda Tv kuri Youtube yavuze byinshi ku mwuga we wo kubyinira abantu, ati: “Jyewe mvuka i Kigali nkaba umwana uzi guhiga amafaranga, ubwo nabyinaga mu tubyiniro no mu tubari hirya no hino natekereje no ku bantu batajya bagera aho hantu nyamara bakunda umuziki banifuza abababyinira bituma nshyiraho gahunda yo kujya nsanga abantu iwabo nkababyinira cyangwa bakaza iwanjye cyangwa nkababyinira ‘Online’ cyane ko ibyo ari ibintu bimenyerewe hanze y’igihugu cyacu nko muri Amerika n’ahandi”.

Ati “Nahise nshyiraho ingano zitandukanye z’amafaranga ku bantu bifuza kujya bambona bitari mu tubyiniro cyangwa mu tubari aho umuntu ushaka ko mubyinira yaba umugabo cyangwa umugore amvugisha nkamuha ingano zose z’amafaranga agahitamo bitewe n’ibyo ashaka ko mukorera kuko mbyina kuva ku minota itanu (5) kuzamura. Iyo turi kumvikana igiciro gishobora kuzamuka bitewe n’aho turi bukorere niba unsanga iwanjye cyangwa ngusanga iwawe cyangwa mbigukorera online urumvako bitangana”.

Fofo Dancer avuga ko kubyinira abantu mu buryo bw’ibanga na ‘Online’ ari byo bimwinjiriza cyane

Fofo Dancer ati “N’ubwo kandi uyu mwuga abenshi bawufata nk’uburaya ni umwuga umuntu yakora ukamutunga nk’uko untunze, ikindi kandi nko ku babyeyi batajya babasha kumva abana babo babikora navuga ko ibyo atari byo kuko ari akazi nk’akandi ndetse no ku bakunzi babo singombwa ko babafata nk’indaya cyangwa nk’uburara kuko biriya ni akazi, nyuma y’akazi umuntu abari wa wundi usanzwe uzi”.

Ubwo yabazwaga niba yubatse cyangwa afite umwana, yasobanuye ko afite umwana ufite imyaka 6 n’ubwo umugabo bamubyaranye batabana. Twamubajije niba baba bakivugana maze avuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma batabonana cyangwa badahura cyane ko bafitanye n’umwana.

Ikindi Fofo yatangaje ku muryango we, ni uko batigeze bamubangamira ku byo akora cyangwa ngo bamufate uko atari kuko igihe gishize abikora ari kirekire kandi abona nta kidasanzwe kibirimo ku buryo byakabaye hari icyo byahinduye kuri we ndetse n’umuryango we.

Reba ikiganiro Fofo Dancer yagiranye na Inyandarwanda Tv:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imiterere mishya y’umusatsi wa Lil G ikomeje guteza impaka ndende kuri Twitter.

Uyu muhinde yavuze uburyo abantu bamutuka batazi ko azi ikinyarwanda|Azi imigani cyane|Byinshi ku buzima bwe.