in

Umwe mu ba producer bakomeye mu Rwanda yambitse impeta umukunzi we w’umunyamahanga.

Producer Holy Beat umwe mu baproducer bakomeye hano mu Rwanda yatereye ivi umukunzi we amwambika impeta, uyu mukobwa witwa Annette Tahan akaba akomoka mu gihugu cya Israel.

Ni mu muhango wabaye ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu tariki 08 Mata 2021, ubere iwe mu rugo Kicukiro ubwo uyu mukobwa yari agiye kumusura.

Annette amaze iminsi micye mu Rwanda, aho yazanywe no gusura Holy Beat. Yari amaze iminsi muri Hotel.

Uyu munsi nibwo yari yateguye kujya gusura Holy Beat nyuma y’igihe kinini batabonana. Ageze mu rugo yasanze, Holy Beat yateguye uruganiriro neza, afite indabo z’amaroza, maze amwambika impeta amuteguza kurushinga nk’umugabo n’umugore.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Neymar yongeye gushimisha bikomeye abakunzi b’Ikipe ya PSG.

Umuryango wo kwa Barack Obama mu gahinda kenshi nyuma yo gupfusha imbwa yabo.