in

Umuryango wo kwa Barack Obama mu gahinda kenshi nyuma yo gupfusha imbwa yabo.

Umuryango wa Barack Obama wahoze ari Perezida w’Amerika wababajwe cyane n’imbwa yabo yitwa Bo yapfuye ndetse bakaba bayifataga nk’inshuti yabo magara. Iyi mbwa bari boroye yitwa Bo yapfuye ku wa gatandatu.

Nkuko umugore we Michelle Obama yabyanditse ku mbuga nkoranyambaga, Bo “iteka yaraturuhuraga” kuva yagera muri White House mu 2009.

Iyo mbwa y’impwerume y’amabara y’umukara n’umweru, ni iyo mu bwoko bw’izikomoka muri Portugal zo mu bwoko bwa ‘water dog’, ziswe gutyo kubera ukuntu zigishwa kujya mu mazi zigahindira amafi mu nshundura z’abarobyi.

Yari impano yahawe abakobwa babo ubwo umuryango wimukiraga mu rugo rushya rwo muri White House.

Igitabo Becoming ca Michelle Obama kigeze kw’isonga mu kugurishwa
Madamu Michelle yanditse ati: “Ntabwo twari tuzi ukuntu izageraho ikadufatira runini twese”.

Barack Obama, mu butumwa bwe, yanditse ati: “Neza neza yari icyo twari ducyeneye kandi irenze icyo twari twiteze”.

Bwana Obama yanagize ati:” Bo yishimiraga kutubona mu minsi yacu myiza, iminsi yacu mibi, no ku wundi munsi wose uri hagati y’iyo”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwe mu ba producer bakomeye mu Rwanda yambitse impeta umukunzi we w’umunyamahanga.

Ndimbati yashyize hanze ifoto ye n’umugore we ya cyera abantu batangazwa n’uburyo yahindutse